Uwakiriye Perezida Ruto kuri X amerewe nabi

Ikiganiro cyabereye ku rubuga rwa X cyizwi nka Space, cyumvikanyemo Perezida wa Kenya William Ruto, cyatumye uwamwakiriye bamwita umugambanyi.

Jul 6, 2024 - 16:40
Jul 6, 2024 - 17:38
 0
Uwakiriye Perezida Ruto kuri X amerewe nabi

Uvuga rikumvikana ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) witwa Osama Otero wakiriye Perezida wa Kenya William Ruto mu kiganiro cyaho cyizwi nka Space, yanenzwe n'Abanya-Kenya, banamushinja kubagambanira.

Ku wa Kane, tariki ya 04 Nyakanga 2024, Perezida wa Kenya William Ruto yateguje Abanya-Kenya cyane cyane urubyiruko guhurira mu kiganiro cyo kuri X ku wa 05 Nyakanga kuva Saa Munani kugeza Saa Kumi n'imwe. Umunsi ugeze, Osama Otero yahamagariye abakoresha urwo rubuga kumusanga mu kiganiro na we yateguye kuri X bagatera umugongo icya Perezida Ruto.

Perezida Ruto yahuye n'ikibazo cyo kwakira abantu ( hosting). Nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi yahisemo gusaba Osama ko yamwakira agatambutsa ubutumwa yageneye Abanya-Kenya. Osama yemeye kumwakira.

Abanya-Kenya batangiye kumwatsaho umuriro bavuga ko yabagambaniye byari kuba byiza iyo amwihorera ntabone aho avugira.

Abandi bakoresha X bibajije niba Osama Otero ari umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya. Ibyo yabikoze abashinzwe ikoranabuhanga muri Guverinoma bahari, ngo iyo abareka bakishakamo igisubizo.

Osama yabasubije ko yamwakiriye (hosting) amufasha gutambutsa ubutumwa bwe kubera ko bari banze ko abakira.

Icyo kiganiro cyateguwe mu rwego rwo kuganiriza urubyiruko ngo rureke imyigaragambyo rumazemo iminsi rurwanya ishyirwaho rw'umusoro mushya muri Kenya.

Perezida Ruto yashimangiye ko uwo mushinga wari wateguwe atazigera awusinyaho, ntabwo uzashyirwa mu bikorwa kubera ko abanyagihugu biganjemo urubyiruko babyanze. Yabakanguriye guhuza amaboko bakubaka igihugu cya Kenya.

Osama Otero yakiriye Perezida Ruto mu kiganiro cyo kuri X cyizwi nka space

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.