Imyitwarire ituma udatera umutaru mu buzima

Dore imyitwarire uhoramo ituma unanirwa kwigenzura ubwawe bikakubera inzira ituma uhora ahantu hamwe mu buzima.

Apr 17, 2024 - 10:46
 0
Imyitwarire ituma udatera umutaru mu buzima

Buri muntu wese udafite ikibazo cy'imitekerereze, agira icyerekezo cyiza cy'ahazaza, ariko nyamara akenshi tubona ibyo dushaka bitagerwaho tukibaza impamvu ikadushobera, gusa iyo ugenzuye neza, usanga ari wowe ubwawe nyirabayazana w'ibibazo ufite kuruta kuba watekereza ko abandi aribo babigushizemo.

Ku bw'ibyo, dore ingeso esheshatu zituma uhora inyuma, ndetse zikakubuza kugenzura ibitekerezo byawe n'imikorere yawe:

1. Ushishikazwa n'ibitekerezo byinshi by'abandi

Kugira ibyifuzo byo kumenya abantu badukikije biri muri kamere yacu, kandi ntabwo ari bibi, ariko iyo ugerageje kwita cyane ku bitekerezo byabo ndetse ugashaka kubaho nka bo, biba bibi ndetse bikakubuza kwigenzura wowe ubwawe.

2. Kwigiraho ibitekerezo bibi 

Ibitekerezo ni ikintu gikomeye mu buzima bwacu, kandi ibyo utekereza nibyo bikugira uwo uri we. Kwigiraho ibitekerezo bibi bituma utigirira ikizere. Ibyo bitekerezo bibi bishora kuza bivuye ku byo waciyemo bitari byiza. Kwigiraho ibitekerezo bibi bituma unanirwa kwigenzura, kandi kwigenzura n'urufunguzo rw'ubuzima.

3. Ntujya ubasha kuvuga Oya

Akenshi ikintu kidindiza abantu, banga guhakanira inshuti zabo mu gihe babasabye ibintu runaka kabone nubwo ibyo babasabye byaba bigoranye. Abantu batazi guhakana bagahora bagendera ku byifuzo by'abandi, bananirwa kwigenzura.

4. Kugira inshingano nyinshi

Nubwo mu buzima bwa buri munsi dutozwa kwirenga mu mitekerereze ndetse tukamenya no kugira inshingano nyinshi, ariko buri wese agira aho ubushobozi bwe bugarukira mu kugenzura inshingano nyinshi.

Iyo ufite inshingano nyinshi haba mu kazi, mu rugo ndetse n'ahandi hanyuranye, bituma uhorana umunaniro kandi ntutekereze neza, bikakuviramo gufata imyanzuro rimwe na rimwe idakwiye. Ukwiye rero kumenya gufata inshingano zihwanye n'ubushobozi bwawe.

5. Uhora wishinja amakosa

Mu buzima ntaho wahungira amakosa kuko amakosa akorwa n'umuntu wakoze, rero nta kintu na kimwe wakora ngo ureke gukosa. Mu buzima, ikibazo si ugukosa, ahubwo ikibazo ni ukutigira ku makosa wakoze ahahise, kugira ngo atazongera kubaho mu gihe cy'ahazaza. Iyo uhora wishinja amakosa, hari amahirwe bikwima kandi bikanakugira igisenzegeri mu bwonko, bigatuma utagira umurongo ugenderaho.

6. Uyoborwa n'ibyifuza by'ubutunzi

Kugira ibitekerezo byo gutunga amafaranga n'ibindi bintu by'agaciro, ntabwo ari bibi, ariko iyo wumva ko amafaranga yonyine ari yo atuma ukora kandi ukabona ibyishimo, utakaza ukwigenzura, ukumva ko wakora ibishoboka n'ibidashoboka ngo uyabone.

Kuyoborwa n'ibyifuzo by'inyungu gusa, bituma hari ibintu by'ingirakamaro wibagirwa muri ubu buzima.Ntabwo ukwiye gushishikazwa na buri kimwe cyose kiri mu Isi.

Mu gihe watakaje kwigenzura, ni cyo gihe cyo kongera ukirebaho wowe ubwawe, ugashaka impamvu itumye uri muri ibyo bihe. Iyo ufashe umwanya ugatuza ukitekerezaho, ubwonko bwawe bufata umwanya bukiga ku kibazo gihari bikagufata gushyira umunzani mu buzima bwawe ukamenya guha ibintu agaciro bitewe n'umumaro bifite mu buzima bwawe.