Perezida KAGAME yatangajwe mu bakuru b'ibihugu bazitabira inama ya Smart Africa

Inama ya Transform Africa yitabirwa n’abakuru b’ibihugu, abahagarariye Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, ibigo by’ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n’abahanga mu by’ikoranabuhanga, hagamijwe kwigira hamwe uko Afurika by’umwihariko yarushaho gutahiriza umugozi umwe mu bikorwa bigamije kwimakaza ikoranabuhanga. Izasuzumirwamo politiki n’ingamba z’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho (Internet of Things: IoT), guteza imbere ubwenge bw’ubukorano (AI) no kwimakaza ikoreshwa rya za drones n’izindi robots mu mirimo itandukanye.

Apr 24, 2023 - 10:32
Apr 24, 2023 - 10:33
 0
Perezida KAGAME yatangajwe mu bakuru b'ibihugu bazitabira inama ya Smart Africa
Ku wa Gatatu muri Victoria Falls muri Zimbabwe hateganyijwe inama ya Transform Africa izatangira tariki ya 26 kugeza tariki ya 28 Mata 2023 izitabirwa n'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME wamaze gutangazwa mu banyacyubahiro bazaba bayirimo.

Ubuyobozi bwa Smart Africa kandi bwatangaje ko ibihugu nka Angola, Estonia, na Tunisia byamaze kwemeza abazahagararira abakuru b’ibihugu babyo ndetse ngo na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Imari wa Serbia, Siniša Mali azaba ahari.
Iyi nama izitabirwa n’abaminisitiri bagera kuri 40, abakuriye imiryango mpuzamahanga, abadipolomate, abayobozi b’ibigo n’inganda bitandukanye n’abandi bazaba baturutse mu bihugu birenga 70.
Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné, aherutse kuvuga ko iyi nama bwa mbere igiye kubera mu gihugu kitari u Rwanda izibanda ku ngingo nyamukuru zijyanye no kureba umuhate w’ibihugu bya Afurika mu kwihutisha gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga.
Ati "Dutegereje abantu batandukanye baba abo mu bigo bya leta n’iby’igenga bo ku Mugabane wa Afurika, bakora mu rwego rw’ikoranabuhanga. 2023 ni umwaka Afurika igomba kugaragazamo impinduka mu bijyanye n’ikoranabuhanga."
Inama ya Transform Africa yitabirwa n’abakuru b’ibihugu, abahagarariye Guverinoma z’ibihugu bitandukanye, ibigo by’ubucuruzi, imiryango mpuzamahanga n’abahanga mu by’ikoranabuhanga, hagamijwe kwigira hamwe uko Afurika by’umwihariko yarushaho gutahiriza umugozi umwe mu bikorwa bigamije kwimakaza ikoranabuhanga.

Izasuzumirwamo politiki n’ingamba z’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho (Internet of Things: IoT), guteza imbere ubwenge bw’ubukorano (AI) no kwimakaza ikoreshwa rya za drones n’izindi robots mu mirimo itandukanye.

Izigirwamo kandi uburyo ibihugu bya Afurika byateza imbere gahunda zo gutanga serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga, guha imbaraga ubwikorezi bwibanda ku ngufu zitangiza ibidukikije n’izindi serivisi zishyira ku ntego yo kugira Afurika isoko rimwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga bitarenze mu 2030.

Transform Africa ya 2019 yabereye mu Rwanda yagaragayemo udushya twinshi ari nabwo ku nshuro ya mbere robot ya ’Sophia’ yagejejwe mu Rwanda, aho yerekanye ubushobozi bwo kwitegereza ikamenya abantu, kuvuga no kugaragaza ibimenyetso by’umubiri nko kumwenyura.

Smart Africa yamuritswe mu 2013 n’abakuru b’ibihugu birindwi, birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Mali, Gabon na Burkina Faso, yiyongereyeho n’imiryango iharanira iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho hagamijwe guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.

Kuri ubu igaragaza ko yagukiye mu bihugu 36 bya Afurika bihagarariye abaturage bagera kuri miliyari, igakorana n’ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga bisaga 30 birimo Facebook, Microsoft, Huawei n’ibindi.

Kugeza ubu abarenga 15000, bamaze kwitabira Transform Africa kuva mu 2013 yatangira, baturutse mu bihugu birenga 112, bose barajwe ishinga no kugira Afurika igicumbi cy’ikoranabuhanga.

Ifite intego yo guhindura ikoranabuhanga ishingiro ry’iterambere n’imibereho myiza, kugeza abantu ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga cyane cyane hakoreshejwe umuyoboro mugari w’itumanaho (broadband), gushyira imbere urwego rw’abikorera mu ikoranabuhanga, no kubakira iterambere rirambye ku ikoranabuhanga.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366