Intambara ya Ukraine n'u Burusiya igeze hehe?

Ingabo z'u Burusiya zatangije ibitero bihambaye mu gace ka Zaporizhia, kurundi ruhande u Budage buri guseta ibirenge kohereza intwaro muri Ukraine

Jan 22, 2023 - 15:50
Jan 22, 2023 - 15:55
 0
Intambara ya Ukraine n'u Burusiya igeze hehe?

Intambara ya Ukraine n'u Burusiya imaze amezi arenga 11 irwanwa, kandi buri ruhande rurifuza gutsinda intambara. Muri iki cyumweru ingabo z’u Burusiya ziri gutangaza ko zagabye igitero mu karere ka Zaporizhia, aho imirwano yakajije umurego muri iki cyumweru hagati.

Aka gace ka Zaporozhye kakaba ari kamwe mu duce tune twatoye twemeza ko tugomba kuba ibice by'u Burusiya. Utundi duce nka Kherson, Luhansk na Donesky natwo twatoye twiyomora kuri Ukraine, imirwano ikaba ikomeje nubwo intambara yakajije umurego muri aka gace ka Zaporozhye karimo n'uruganda runini mu Burayi rw'intwaro za Kilimbuzi.

Mu gihe urugamba rukomeye mu gace ka Zaporozhye, nina ko Umujyanama mukuru wa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy ari gusaba abafatanyabikorwa ba Kyiv "gutekereza vuba" ku bijyanye no kongera inkunga yabo ya gisirikare muri Ukraine.

Nubwo Leta ya Kyiv iri gutakamba isaba intwaro ku buryo bwihuse, ariko bimwe mu bihugu bitangiye guseta ibirenge mu kohereza intwaro muri Ukraine. Mu nama yahuje ibihugu higanjemo ibyo muri OTAN,u Budage bwari bwemeye guha ibimodoka bihambaye bya gisirikare Ukraine mu minsi yashize ariko bwongeye gutangaza ko bugiye kongera ku bitekerezaho neza mbere yo kohereza izo ntwaro muri Ukraine.

Muri iyi nama yabereye mu Budage igamije kuganira ku nkunga ya gisirikare yo guha Ukraine, Jenerali w’Amerika Mark Milley yatangaje ko “bigoye cyane” kuvana ingabo z’u Burusiya muri Ukraine muri uyu mwaka. 

Mark Milley yavuze ibi,nyuma y'uko abashinzwe umutekano bari baturutse mu bihugu bigera kuri 50 mu isi bananiwe kumvikana ku bijyanye no kohereza muri Ukraine intwaro ziremereye harimo ibifaru bya Leopard 2 byari gutangwa n'u Budage ariko bukanga kubitanga.

Nyamara mbere y'uko iyo nama itangira Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yari yongeye guhamagarira ibihugu byose guha intwaro nyinshi igihugu cye kugira ngo bahangane n'u Burusiya.

Muyandi makuru ku mirongo y'urugamba ni uko umutwe wa Wagnar group urwana kuruhande rw'u Burusiya watangaje ko ugiye kohereza imirambo y'abasirikare ba Ukraine baguye mu gace ka Soledar gaherutse gufatwa nuyu mutwe.

Mu gihe Wagnar iri gutangaza ko igiye kohereza imirambo y'abasirikare ba Ukraine, Leta zunze ubumwe z'Amerika yatangaje ko uyu mutwe uri gukora ibyaha by'intambara ko kandi igomba kubiryozwa .

Magingo aya u Burusiya buvuga ko bugenzura ibice bigari hafi y'umugi wa Bakhmut, umujyi Uri muri Donetsk, aho imirwano imaze amezi menshi rwambikanye.