Abajura bagaruriye uwo bari bibye isaha ye!

Umukerarugendo muri Napoli ( mu Butariyani) yatunguwe no kubona abajura bamwibye isaha bayimugaruriye ngo ntiri ku rwego rw'iyo bashakaga.

Jul 24, 2022 - 00:57
Jul 24, 2022 - 00:57
 0
Abajura bagaruriye uwo bari bibye isaha ye!

CNN ivuga ko ku cyumweru gishize, ubwo abakerarugendo babiri b’Abasuwisi bari bari gusangirira mu gace ka Piazza Trieste e Trento mu Mujyi wa Napoli, umwe yegerewe n’umusore ukiri muto akamufatiraho imbunda ku mutwe, hanyuma akamukuramo isaha ye, we na mugenzi we bagahita biruka.

Nyuma y’iminota irindwi ibyo bibaye, abo bagabo bo mu Busuwisi bagiye kubona babona hagarutse undi musore aho banyweraga ikawa maze azamura akaboko nk’ikimenyetso cyo gusaba imbabazi, arangije asubiza ya saha yari yatwaye nyirayo.

Abantu basura Umujyi wa Napoli bakunda guhura n’akaga ko kwibwa amasaha yabo ku buryo ubu abakuriye ibigo bifasha ba mukerarugendo bamaze kuzana igitekerezo cy’uko abashyitsi bajya bahabwa isaha za pulasitike mu gihe bahageze, bakazasubizwa izabo nyuma yo gusoza uruzinduko baba bagiriye muri uwo mujyi.

Igikorwa cyo kwiba iyo saha cyabayeho mu masegonda make ku buryo abibwe banahisemo kuguma aho bagakomeza gufata icyo kunywa.

Abajura bibye iyi saha bakekaga ko ari yo mu bwoko bwa Richard Mille ifite agaciro ka miliyoni zirenga 300 Frw, ariko baza gusanga atari yo bahitamo kuyigarura banasaba imbabazi kugira ngo ibyo bakoze bitaza kuba birebire bikabakururira izindi ngaruka zikomeye.

Tubikesha igihe. com