AMAFOTO: Ibifaru by'imihanda yose kubutaka bwa Ukraine

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi byiyemeje kurundira Ukraine ibifaru by'ikoranabunga rya nyuma bifite

Jan 27, 2023 - 20:34
Jan 27, 2023 - 20:36
 0
AMAFOTO: Ibifaru by'imihanda yose kubutaka bwa Ukraine

Nyuma y'igihe kirekire ubutegetsi bwa Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine,busaba ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi byabaha ibifaru bihambaye kugira ngo bahangane n'u Burusiya, kera kabaye bemeye gutanga izo ntwaro.

Leta ya Kyiv yakomeje gusaba u Budage ko bwabaha ibifaru bya Leopard II,ariko u Budage bwakomeje gutsemba. Gusa nyuma y'igitutu gikomeye cy'ibihugu bikomeye u Budage bwemeye kurekura ibi bifaru.

Ibifaru by'u Budage bya Leopard II 

Nubwo u Budage nabwo bwemeye gutanga ibyo bifaru ariko nabwo bwasabye Leta zunze ubumwe z'Amerika gutanga ibifaru byabwo bya M1 Abrams.

             Ibifaru bya US M1 Abrams 

Perezida Joe Biden yatangaje ko bazaha Ukraine ibifaru 31,gusa atangaza ko batagamije gushotoro ubutegetsi bwa Moscow, mu gihe ubutegetsi bw'u Burusiya buvuga ko ntakabuza ibyo ari ubushotoranyi.

Mu gihe u Budage na Leta zunze ubumwe z'Amerika ziyemeje gutanga izo ntwaro,abambari b'Amerika harimo u Bwongereza nabo bahise bemeza ko bagomba kurekurira ibifaru Ukraine bya Challenger II.

Ibifaru bya Challenger II by'Abongereza

Kurundi ruhande ubutegetsi bwa Paris mu Bufaransa nabwo bwari bwaratangaje ko buzaha Ukraine ibifaru byabwo bihambaye byo mu bwoko bwa Leclerc.

Ibifaru bya Leclerc by'Abafaransa 

Mu bindi bihugu byatangaje kumugaragaro ko bigomba koherereza ibifaru Ukraine harimo Polonye na Canada. Ibi bihugu byombi byavuze ko bizohereza ibifaru bya Leopard II baguze mu Budage nk'uko tubikesha Aljazira.

Ubutegetsi bwa Volodymyr Zelenskyy bwasezeranyije ibi bihugu ko nibamuha izi ntwaro ntakabuza azaha isomo rya gisirikare Abarusiya.

Kurunde rw'u Burusiya Umuvugizi wa Krimlin Bwana Dmitry Peskov yatangaje ko izo ntwaro bazitegereje kandi ko ntakabuza bazazishumikira icyarimwe.

Nubwo ibihugu byose byemeye gutanga ibifaru kuri Ukraine,gusa ikibazo ni ukwibaza niba bizahagerera ku gihe nk'uko Zelenskyy abasaba ko bazizanira ku gihe.

Kurundi ruhande kandi abasesenguzi bari gutangaza ko bizatwara iminsi myinshi kugira ngo izi ntwaro zitangire gukoreshwa kuko bisaba ko ingabo za Ukraine zizabanza gukora imyitozo yo gukoresha izi ntwaro.

Reka dutegereze turebe niba izi ntwaro zizagera ku mirongo y'urugamba zigahindura byinshi nk'uko byitezwe. Uko biri kose iyi ntambara iracyafite indi minsi myinshi yo ku rwanwa.