Tanzania: Inkongi y'agasozi yahagurukije ingabo z'igihugu

Inkongi y'agasozi yashegeshe Kilimanjaro bituma leta yitabaza ingabo z'igihugu.

Nov 2, 2022 - 19:15
 0
Tanzania: Inkongi y'agasozi yahagurukije ingabo z'igihugu

Igisirikare cya Tanzania cyahamagawe igitaraganya mu gutabara Kilimanjaro.


Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Ugushyingo 2022 nibwo ingabo za Tanzania zitabajwe ngo zijye kuzimya inkongi y'umuriro yugarije umusozi muremure muri Afrika yose, ukaba uherereye mu gihugu cya Tanzania, witwa Kilimanjaro, ufite uburebure bungana na metero 5,895 z' uburebure.


Amakuru ava muri Tanzania ahamya ko ishyamba ryo kuri uwo musozi ryafashwe n'inkongi y'umuriro w'agasozi. Ukaba umaze gutwika ahatari hato. Ibyo byateje impungenge abari mu gikorwa cyo kuzimya iyo nkongi, niko kwitabaza igisirikare cy'igihugu ngo cyibunganire mu guhagarika uwo muriro urushaho kwaguka mu duce dutandukanye twa Kilimanjaro.


Iryo hamagarwa ryemejwe n'ukuriye ingabo Generale Jacob John Mkunda wavuze ko ingabo z'igihugu zigomba kugira uruhare rutaziguye mu kuzimya iyo nkongi.


Minisitiri w' Umutungo kamere n' Ubukerarugendo, Pindi Chana yavuze ko iyo nkongi ikomeje kwangiza ibyanya nyaburanga bikunze gukurura bamukerarugendo. Yongeyeho ko abantu barenga 500 bari mu gikorwa cyo kuzimya iyo nkongi.


Igitangazamakuru Africa, gitangaza ko uwo muriro w'agasozi umaze gutwika aharenga hegitare 300. Ibinyabuzima bibarirwa mu magana bimaze gutikiriramo.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.