Kirehe: Abakorera mu isoko rya Nyakarambi bari kurira ayo kwarika
Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko ryo mu gasanteri ka Nyakarambi mu murenge wa Kagina ho mu karere ka Kirehe bavuga ko barambiwe n'ibihombo baterwa n'isoko ryangiza ibyo bacuruza mu gihe cy'imvura.
Aba baturage bavuga ko bitaborohera iyo imvura iguye kuko usanga ibyo bacuruza bihita birengerwa n'amazi aturuka ku gisenge maze bikandura ndetse ibindi bigatembanwa n'imivu y'ibiziba.
Uretse igihombo cy'imyaka baterwa n'iri soko riva bavuga ko n'ubuzima bwabo buri mu kaga cyane ko ntaho kwikinga imvura ibishobora kubateza indwara zimwe na zimwe zirimo na Maralia.
Umuturage utarashatse kugaragaza imyirondoro