Umunyeshuri wa kaminuza ahataniye igihembo cya miliyoni 100 z'amanyarwanda

Ernest Mugisha wiga muri Kaminuza y'ubuhinzi n'ubworozi RICA, yatsindira miliyoni 100 frw aramutse atowe nk'umwe mu banyeshuri bahinduye ubuzima bwa bagenzi babo na za sosiyete batuyemo muri rusange

Jul 24, 2022 - 00:36
Jul 24, 2022 - 00:35
 0
Umunyeshuri wa kaminuza ahataniye igihembo cya miliyoni 100 z'amanyarwanda

Uyu munyeshuri yitabiriye irushanwa ry’ibihembo bizwi nka Chegg.org Global Student Prize 2022, bitegurwa n’Umuryango Varkey Foundation ndetse na Chegg, umuryango ukora ubuvugizi bw’abanyeshuri.

Igitekerezo cyo gushyiraho ibi bihembo cyaturutse ku bindi bihembo biri muri iki cyiciro ariko bihabwa abarimu, aho uwatsinze ashobora guhembwa miliyari 1 Frw (miliyoni 1$).

Mu banyeshuri barenga 7000 baturutse mu bihugu birenga 150 bitabiriye iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kabiri, Mugisha yagize amahirwe yo kugera muri 50 ba nyuma. Muri Kanama, hazatoranywa abandi banyeshuri 10, ari nabo bazavamo uzegukana iki gihembo kizatangwa mu mpera z’umwaka.

Mugisha w’imyaka 22, ni umwe mu bageze ku bikorwa bifatika kuko mu byo akora harimo ubuvugizi akorera urubyiruko, akaba rwiyemezamirimo n’ibindi bitandukanye.

Uyu musore yatangije Ikigo cya Infim AG-Transform Africa gitanga ubujyanama mu bijyanye n’ubuhinzi, kuva mu gihe cy’ihinga, uburyo bwo kugeza umusaruro ku masoko ndetse no gukurikirana imishinga.

Yanashinze kandi umuryango utegamiye kuri Leta uzwi nka Pangelassa Revival ugamije abantu gukemura ibibazo byihariye.

Umuyobozi Mukuru wa Chegg, Dan Rosensweig, yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa inzozi zabo.

Ati “Kuva twagitangiza umwaka ushize, twahaye abanyeshuri bo ku Isi yose amahirwe yo kwerekana ibikorwa byabo, kumenyana ndetse no guhura n’abantu b’ingirakamaro mu nzego nk’uburezi n’izindi. Abanyeshuri nka Ernest bakwiriye kuvugwaho ndetse inkuru zabo zikumvwa. Icyo dukeneye ni ukubafasha gushyira mu bikorwa inzozi zabo ndetse no gukoresha ubuhanga bwabo mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.”