Bayern Munich ni amahitamo "Meza" kuri njye - Sadio Mane

Sadio Mane yatangaje kuyu wa kane (21 Nyakanga)ko ikipe ye nshya ya Bayern Munich ari amahitamo "meza" ku mwuga we

Jul 23, 2022 - 21:40
 0
Bayern Munich ni amahitamo "Meza" kuri njye - Sadio Mane

Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga mbere y’ibihembo bya CAF i Rabat aho yambitswe ikamba ry’umukinnyi w’umwaka nyuma yumunsi umwe akiniye bwa mbere ikipe ye ya Bayern mu mukino wa gicuti na DC United, Mane yavuze ko "yishimiye" kuba agiye gutangira shampiyona nshya y’Ubudage ndetse ni ikipe nshya.

 Mane yagize ati "Ndatekereza ko wari umwaka udasanzwe,  kurinjye na bagenzi banjye twatwaye igikombe cya Afurika cy'ibihugu. Ntibyari byoroshye na gato gusa  twakoreye hamwe nka nkikipe bituma tubigeraho. Nahinduye club, ni igihe cyiza kandi ni byiza ni club nziza kuri njye. Ndishimye cyane kandi nshimishijwe no gutangira shampiyona nshya. " 

Uyu musore wimyaka 30 yavuye muri Liverpool asinyira Bayern kugeza muri kamena 2025 mumasezerano ashobora kurangira afite agaciro ka miliyoni 41 zama euro (miliyoni 42.9 $) bitewe nibizagerwaho muri muriyi kipe.

 Uyu mu nya Senegal Sadio Mane yagize umwaka mwiza wimikino mu mwuga wekuko we nabgenzi be bakoze ibyari byarananiranye batwara igikombe cya Afurika cy’ibihugu  bahesha Senegal ishema, afasha igihugu cye kujya mu gikombe cy’isi, Anafasha Liverpool mu kwitwara neza aho iyi kipe yageze kuri byinshi haba mu bwongereza ni iburayi muri rusange.