APR FC yagaritse Adil Muhamed wayijyanye mu nkiko

May 16, 2023 - 12:23
 0
APR FC yagaritse Adil Muhamed wayijyanye mu nkiko

Kuwa Kabiri tariki ya 9 Gicurasi 2023, Nibwo Akanama Gashinzwe Uburenganzira bw’Abakinnyi n’Abatoza  k'Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kafashe icyemezo kigaragaza ko ikirego cy’impande zombi ( APR FC n'uwahoze ari umutoza wayo, Adil Mohamed)cyatewe utwatsi.

Ni nyuma yuko ikirego Umutoza w’Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed yari yarezemo APR FC ko yahagaritswe binyuranyije n’amategeko.

Icyemezo kivuga ko uruhande rwifuza kubona ibijyanye n’ibyangendeweho rusabwa kubisaba ndetse rukishyura bitarenze mu minsi 10.

Umunya-Maroc Adil Erradi ufite ubwenegihugu bwa Maroc yari yunganiwe n’Ikigo cy’Amategeko cya Global Sports Consulting mu gihe Umwuganizi wa APR FC yari Serge Vittoz.

Tariki 15 Ukwakira 2022, ni bwo ikipe ya APR F yahagaritse mu kazi Adil Erradi Mohammed wavuzweho guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’iyi kipe y’Ingabo.

Gusa we ntiyishimiye uburyo yahagaritswe mu kazi, ndetse avuga ko butigeze bwubahiriza amategeko binatuma arega iyi kipe muri FIFA ayishinja kutubaha amasezerano bagiranye.

Adil yageze mu Rwanda mu 2019, ahava yegukanye ibikombe bitatu bya Shampiyona harimo bibiri bya mbere yatwaye yikurikiranya adatsinzwe.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366