Arsenal: Aaron Ramsdale yasinye amasezerano mashya

Umuzamu wa Arsenal akaba n'uw'ikipe y' igihugu y'Abongereza, Ramsdale yongerewe amasezerano mashya muri iyi kipe yo mu Bwongereza kugeza muri 2026.

May 18, 2023 - 21:37
May 18, 2023 - 22:20
 0
Arsenal: Aaron Ramsdale yasinye amasezerano mashya
Ramsdale ni umuzamu wa Arsenal ukomeje kwigaragaza, (photo; Internet)

Uyu muzamu Aaron Ramsdale ukomoka mu Bwongereza, akaba akinira ikipe ya Arsenal, amazemo imyaka ibiri nyuma yo kuva muri Sheffield United mu Mpeshyi ya 2021, kuri ubu uyu musore w'imyaka 25 yasinye amasezerano mashya mu ikipe ya Arsenal yagezemo muri 2026.

Umwe mu bayobozi muri Arsenal Edu, yagize ati;" Nibyiza ko twemeye kongerera amasezerano mashya  Aaron. Twishimiye  byinshi byiza byavuye mu bikorwa bya Aaron mu myaka ibiri tumaranye kandi dutegereje n'ibindi byiza mu gihe kiri imbere".

Yakomeje agira ati;"Tugomba kwibuka ko Aaron akiri muto cyane, bityo haracyari byinshi byo kumukuraho."

Umutoza wa Arsenal, Mike Arteta na we yunze mu rya Edu agira ati;"Twese twishimiye ko Aaron yasinye amasezerano mashya kuko uburyo uyu musore yateye imbere mu myaka ibiri ishize byabaye ibintu bidasanzwe. Ni byiza ko dukomeje kubaka ejo hazaza hacu hamwe n'impano zacu zikomeye mu ikipe."

"Twese dutegereje kuzishimira indi myaka myinshi turi kumwe na Aaron."

Nyuma yo gushyira ikaramu  ku masezerano mashya yagiranye n'iyi kipe , Aaron Ramsdale yishimiye ko afite amahirwe yo gukomeza gukinira kuri stade ya Emirates (stade ya Arsenal).