Sergio Ramos yahishuye amakipe 2 adashobora gukinira nyuma yo kuva muri Real Madrid

Myugariro Sergio Ramos wasezeye ku ikipe ya Real Madrid ku munsi w’ejo,yatangaje ko mu makipe ashobora kwerekezamo muri iyi mpeshyi hatarimo FC Barcelona cyangwa Sevilla yavuyemo muri 2005.

Jun 18, 2021 - 13:07
Jun 18, 2021 - 13:14
 0
Sergio Ramos yahishuye amakipe 2 adashobora gukinira nyuma yo kuva muri Real Madrid

Sergio Ramos yabajijwe ikipe agiye kwerekezamo ariko asubiza ko nawe atarayimenya gusa atazerekeza muri FC Barcelona cyangwa Sevilla.

Ramos yagize ati “Ntabwo ngiye kwerekeza muri Sevilla,ntabwo mbitekereza. Barcelona?,ntabwo byashoboka.Ntabwo muzigera mumbona muri Barca.

Ntabwo ndamenya aho nzerekeza kugeza ubu.Nimbimenya,ninjye uzabyitangariza bwa mbere.Iki ntabwo aricyo gihe cyo kuvuga ku hazaza hanjye.”

Ubwo yasezeraga ku munsi w’ejo,Ramos yavuze ko yifuzaga kongera amasezerano ye ariko Real Madrid,yagize ati “Amahitamo yanjye ya mbere yari ukuguma mu ikipe.Nahawe umwaka umwe no kugabanya umushahara.Amafaranga ntabwo yari ikibazo.

Nashakaga imyaka 2 njye n’umuryango wanjye.Nemeye uwo mwaka umwe no kugabanya umushahara ariko ikipe imbwira ko ubwo busabe nta bukiri ku meza.Bambwiye ko igihe cyarangiye sinabyumva.Ntabwo twabimenyeshejwe mbere ndetse nta gihe ntarengwa twahawe.

Ramos yari amaze imyaka 16 akinira Real Madrid nyuma yo kugurwa miliyoni 18.5m z’amapawundi avuye muri Sevilla muri 2005.

Ramos wasimbuye ku bukapiteni Iker Casillas muri 2015, yatwaye La Liga 5, Champions League 4 mu gihe yari amaze I Santiago Bernabeu.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175