Rwamagana: Abayobozi n'abaturage bakoze umuganda urimo inyigisho

Abawitabiriye basabwe kugira uruhare mu gukumira ibiza bishobora guterwa n'ibihe by'imvura biriho, no gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza mu Ntara y'Iburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru ndetse no kurushaho kwitabira gahunda za Leta zirimo Mituelle n'Ejoheza.

May 13, 2023 - 16:11
May 14, 2023 - 10:02
 0
Rwamagana: Abayobozi n'abaturage bakoze umuganda urimo inyigisho
Uyu muganda witabiriwe kandi n'inzego z'umutekano, (photo; Internet)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana ku bufatanye n'abaturage batuye mu murenge wa Fumbwe akagari ka Mununu mu mudugudu wa Janjagiro bakoze umuganda wo kurwanya no gukumira ibiza.

 

Umuyobozi w'akarere, Mbonyumuvunyi Radjab n'abandi bagize Inama y'Umutekano Itaguye, Rwanda Red Cross n'urubyiruko bifatanyiye n'abaturage basibuye imirwanyasuri ku buso bwa Hegitari 6.

Umuyobozi w'Akarere yashimiye urubyiruko n'abafatanyabikorwa kuri uyu muganda wihariye w'Urubyiruko, anasaba abawitabiriye kugira uruhare mu gukumira ibiza bishobora guterwa n'ibihe by'imvura biriho no gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza mu Ntara y'Iburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru ndetse no kurushaho kwitabira gahunda za Leta zirimo Mituelle na Ejoheza.

Yagize ati " Ndashimira buri wese witabiriye umuganda kuko hari umusanzu yatanze wo kubaka igihugu".

Akomeza ati " Dukwiye kuba abambere mu kurwanya ibishobora kutwangiriza no kudutwara ubuzima kandi tukagira kugira uruhare mu gukumira ibiza bishobora guterwa n'ibihe by'imvura biriho no gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza mu Ntara y'Iburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru ndetse no kurushaho kwitabira gahunda za Leta zirimo Mituelle na Ejoheza".

Si muri uyu murenge gusa uyu muganda wabereye kuko no mu murenge wa Rubona ku bufatanye n'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko (NYC), abayobozi b'inzego zitandukanye n'abaturage bakoze ibikorwa bitandukanye birimo kwagura no gusibura imihanda y'imigenderano.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366