U Rwanda rwohereje Abapolisi 180 mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Mata 2023, Abapolisi b'u Rwanda 180 bo mu itsinda RWAFPU II-8 berekeje muri Centrafrique mu butumwa bw'amahoro aho basimbuye bagenzi babo bo mu itsinda RWAFPU II-7.

Apr 20, 2023 - 11:59
 0
U Rwanda rwohereje Abapolisi 180 mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique
U Rwanda rwohereje abapolisi 180 mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique bo gusimbura abagarutse

Abapolisi b’u Rwanda 180 bagize itsinda RWAFPU II-8, berekeje muri Centrafrique, gusimbura bagenzi babo bo mu itsinda RWAFPU II-7, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA).

Iri tsinda riyobowe na CSP Jean Bosco Rudasingwa, ryahagurutse i Kigali mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 19 Mata 2023.

Itsinda RWAFPU II-7 ryasimbuwe ryari rimaze umwaka rikorera mu gace ka Kaga-Bandoro mu bilometero bisaga 300 uturutse mu murwa mukuru Bangui, ryasesekaye ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba riyobowe n’Umuyobozi waryo wungirije, SSP John Niyibizi.

CP Denis Basabose wayoboye umuhango wo guherekeza abagiye no kwakira abagarutse yifurije abagiye urugendo rwiza no kuzasohoza neza ubutumwa bagiyemo. Yashimiye abapolisi bagarutse mu Rwanda kuba baritwaye neza bagasohoza inshingano zabo mu butumwa, bagaragaza indangagaciro z’u Rwanda batitaye ku mbogamizi bagiye bahura nazo.

Yagize ati "Tubahaye ikaze mu izina ry’Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda. Mwitwaye neza mu kazi mumazemo umwaka, mukomeza gusigasira umuco n’indangagaciro z’igihugu mwari muhagarariye, ubuyobozi burabibashimira."

Yabasabye kudatezuka bagakomeza kurangwa n’umuhate, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga mu kazi bagiye gukomeza gukora mu gihugu, nk’uko bisanzwe biranga Polisi y’u Rwanda.

SSP Niyibizi waje ayoboye itsinda RWAFPU II-7, yavuze ko igihe cy’umwaka bamaze mu butumwa bw’amahoro cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye kandi ko babyitwayemo neza ku bufatanye na MINUSCA n’izindi nzego ndetse n’abaturage b’imbere mu gihugu bari bashinzwe gucungira umutekano.

Yagize ati "Twagiye mu butumwa nyuma y’igihe twari tumaze mu mahugurwa, hamwe n’impanuro twahawe n’ubuyobozi biri mu byadufashije kwitwara neza, twigira ku batubanjirije ku bijyanye n’imikorere kandi twibanda ku gushyira imbere imyitwarire no gukora kinyamwuga, kubahana ndetse no kubaha imico y’abandi twagiye duhurirayo nabo."

Yavuze ko uretse akazi ko gucunga umutekano, bagiye bitabira ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo umuganda, gutera ibiti, kubakira abaturage uturima tw’igikoni, gusuzuma indwara, gutanga imiti y’ubuntu ku baturage batishoboye ndetse no gutanga amaraso yo gufashisha indembe.

Ibi byose ngo abaturage bagiye babyishimira bigatuma barushaho gukunda u Rwanda.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA). Andi matsinda atatu ni RWAFPU I na RWAPSU, aho buri tsinda rigizwe n’abapolisi 140 bakorera mu murwa mukuru Bangui, mu gihe itsinda RWAFPU III naryo rigizwe n’abapolisi 180 rikorera ahitwa Bangassou hafi mu bilometero 725 uturutse mu murwa mukuru Bangui.