Don Jazzy yakoze igikorwa cyazamuye amarangamutima ya benshi

Umuhangamiziki (producer) akaba n'ureberera inyungu z' abahanzi, Don Jazzy yagobotse umwana wari uri mu bihe bibi. Ni ibintu yashimiwe n'imbaga.

Apr 20, 2023 - 14:55
Apr 20, 2023 - 15:05
 0
Don Jazzy yakoze igikorwa cyazamuye amarangamutima ya benshi
Uyu ni we Don Jazzy uyobora Mavin Records, (Photo; Instagram)

Nyiri Mavin Records inzu itunganya ndetse ikareberera abahanzi ibihangano byabo, Michael Collins Ajereh uzwi nka Don Jazzy yahishuye ko yatumye inzozi z' umwana wamwandikiye ziba impamo biciye mu kumwishyurira ishuri arenga miliyoni y' Amanyarwanda. Ibyo yabikoze nyuma yo gutakambirwa na we ko agiye kureka ishuri kubera kubura ubushobozi.

Uyu Munya-Nigeria Don Jazzy w'imyaka 40 wazamuye abarimo Tiwa Savage ndetse ukirandasa abandi bahanzi barimo Ayra Starr, Rema, Bayanni na Ladipoe, yagaragaje ko yasabwe n' umunyeshuri utaramenyekanye amazina, amafaranga y'ishuri ndetse n'ibikoresho byaryo maze na we ntiyamwirengagiza amuha nk'impano  agera ku ma-Naira 500,000 (Amafaranga akoreshwa muri Nigeria) ashyizwe mu Manyarwanda angana na 1,202,661 Rwf.

Yagize ati;" Mu minsi yashize hari umunyeshuri wandiriye ko afite ibibazo by' ishuri kubera kubura amafaranga y' ishuri, ambwira ko namugirira neza ndamutse mufashije akabona ayamusubiza ku ishuri."

"Anyihanganire namusubije ntinze ariko namaze kumwoherereza amafaranga angana n' Ama-Naira 500,000."

Icyo gikorwa yagishimiwe n' ingeri zose zikoresha urubuga rwa Instagram aho abakunzi be ndetse n' abamukurikira kuri urwo rubuga bamutatse ku bw'ubwo bugwaneza yagiriye uwo munyeshuri utabashije kumenyekana umwirondoro we.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.