Zari yongeye gushimagiza uwo yihebeye

Umuherwekazi, Zari Hassan yagaragaye yishimanye n'umuhungu bacuditse, Shakib Lutaaya. Yaciye ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko anezerewe na we.

May 4, 2023 - 21:45
 0
Zari yongeye gushimagiza uwo yihebeye
Shakib akomeje kuryoherwa n'urukundo afitanye n'umuherwekazi Zari, (photo; Internet)

Uyu muherwekazi Zarinah Hassan wamenyekanye nka Zari yasangije abakoresha urubuga rwa Instagram amafoto atandukanye amugaragaza we n'umukunzi we Shakib baryohewe n'ubuzima. Akuzuye umutima gasesekara ku munwa. Zari yahise yandika munsi yayo ko amushimira cyane ku bw'ijoro barimo bagirana ibihe byiza.

Uyu mugore wigeze kurushinga na Diamond Platinumz bakabyarana n'abana babiri, yahishuye ko agikunda Shakib Lutaaya.

Yagize ati;"  Ijoro ry' umutereto ndi kumwe n' ukuriye ubuhanzi cyangwa se na nyiri ubuhanzi."

Uyu Zari yakomeje ashimira uyu musore bari mu rukundo, ati;" Wakoze cyane mukunzi. Ibihe twagiranye nabikunze, ni byiza. Nabikunze cyane, mbega ukuntu wantunguye!"

Aya mafoto abagaragaza kandi baryohewe n'ikinyotera cy'urukundo rwabo. Dore ko bagaragaye basohokeye ahantu hihagazeho.

Ibi abitangaje nyuma yo guhishura ko bamaze gushyingira mu buryo bw'idini. Ubu ngo ni umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'idini.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.