Tyga yavuguruje Billboard

Nyuma yaho hatangajwe abaraperi beza b' ibihe byose, abenshi barabyinubiye ko urwo rutonde rudafututse. Tyga yavuze ibirangirire bya mbere muri iyo njyana.

Mar 29, 2023 - 11:27
Mar 29, 2023 - 11:29
 0
Tyga yavuguruje Billboard

Umuraperi w' Umunyamerika, Michael Ray Stevenson uzwi nka Tyga yavuguruje ibyo urubuga rwa Billboard rwatangaje mu minsi ishize. Yavuze ko ibirangirire mu njyana ya hip-hop ari Lil Wayne na Eminem aho kuba Jay Z na Kendrick Lamar. Hari abaciye kuri Twitter bavuga ko arimo gushimagiza uwamureze.

Uyu Tyga ufite imyaka 33 yaciye ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko abaraperi beza, bakoze ndetse bagikora injyana ya hip-hop ku rwego rwo hejuru ari Lil Wayne na Eminem.

Tyga yageze ku rwego rwiza mu njyana ya hip-hop afashijwe na Lil Wayne. Yamusinyishije mu nzu ifasha abahanzi ya Young Money Cash-Money nkuko aherutse kubitangariza Apple Music.

Yagize ati;" Lil Wayne ni we wankujije muri iyi njyana, yambereye icyitegererezo ampa impanuro atuma mba uwo ndiwe uyu munsi."

Abantu baciye kuri Twitter bavuga ko ibyo yabikoze ari ukugira ngo ashimagize uwamureze atabivuze mu buryo nyabwo. Bongereho ko  ubwo busesenguzi bwe bwari kuba bwuzuye neza iyo avuga abandi bahanzi.

Lil Wayne aherutse gushyirwa ku mwanya wa 7 n' urubuga rwa Billboard ku rutonde rw' abaraperi beza b' ibihe byose. Kuri urwo rutonde, Eminem ari ku mwanya wa 5. Ni umwanya Lil Wayne atishimiye avuga ko ari we kirangirire ( GOAT) mu baraperi bose bakoze iyo njyana.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.