Abakekwaho gukubita Tekashi bafashwe

Hari hashize igihe hari abantu batandukanye bakekwaho gukubita Tekashi ariko ubu abagera kuri batatu bamaze gutabwa muri yombi.

Mar 31, 2023 - 07:09
Mar 31, 2023 - 07:17
 0
Abakekwaho gukubita Tekashi bafashwe

Ubu noneho umuraperi utanga icyizere cyo kuzagera kure Tekashi 69 ashobora gutora agatotsi nyuma yo kumenya ko hari abakekwaho kumukubita batawe muri yombi. Byari bimaze iminsi ntawe urafatwa akekwaho kumugirira nabi.

Igitangazamakuru TMZ cyivuga ko abakekwaho kumukubita bamaze no gutabwa muri yombi ari abagabo bagera kuri batatu ari Rafael Medina Jr, Octavius Medina na Antony Maldonado. Aba bakaba basa n' abagaragaye mu mashusho y' ikubitwa rya Tekashi 6ix9ine.

Inkuru y'ikubitwa rya Tekashi w'imyaka yasakaye ku wa 22 Werurwe uyu mwaka ko yakubituwe hanze y' inzu y' imyitozongorora mubiri iherereye mu Majyepfo ya Florida. Hakomeje gukekwa ababa babyihishe inyuma harimo na Guzman ariko akomeza kubihakana yivuye inyuma.

Nyuma yo kujyanwa kwa muganga akaza kuhava amahoro, Tekashi ngo ntateganya kongera ubwirinzi bwe cyangwa se abamurinda kuko ngo yasanze abamukubise nta birenze bakoze. Ubu akaba yaragarutse muri studio gukora imiziki no kubwira nabi abanzi be aciye ku mbuga nkoranyambaga.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.