Amavubi yinaniwe kwambuka inyanja aguma hakurya

Umukino wahuzaga Amavubi na Benin urangiye ari 1-1, ibintu byatumye amahirwe yo kujya muri AFCON ku Mavubi ayoyoka.

Mar 29, 2023 - 18:06
Mar 29, 2023 - 18:08
 0
Amavubi yinaniwe kwambuka inyanja aguma hakurya

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Werurwe nibwo habaga umukino wahuzaga ikipe y'igihugu y' u Rwanda " Amavubi" n' iyi kipe y' igihugu cya Benin. Ni umukino watangiye amahirwe menshi ahabwa Amavubi kubera uko biteguye ndetse ni uko bakiniraga mu rugo ariko umukino warangiye ari 1-1. Ni ibintu byatumye Amavubi yisanga agiye kubura amahirwe yo kuzakina imikino ya nyuma y' igikombe cy' Afrika ( AFCON).

Umukino watangiye ku isaha ya saa 15h zuzuye. Dore abakinnyi umutoza w' Amavubi yari yizeye ko baza kumwambutsa inyanja; Ntwari Fiacre, Serumogo Ali, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel, Muhozi Fred, Rubanguka Steven, Mugisha Gilbert, Rafael York, Kagere Medie na Muhire Kevin.

Ikipe y' igihugu Amavubi yatangiye igaragaza ko ishaka igitego ihusha n' ibitego byabazwe. Ku munota wa 16' w' umukino umukinnyi wa Benin yakoze umupira mu rubuga rw' amahina, umusifuzi Omar Artan ahita atanga penaliti.

Ni penaliti yatewe na Rafael York ariko umuzamu wa Benin ahita ayikuramo neza cyane. Amavubi aba ahushije penaliti yari kubinjiza mu mujyo wo kubona amanota atatu. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa.

Ku munota wa 56' umukinnyi wa Benin witwa Jodel Dossou yacitse ba myugariro b' Amavubi aruhukira mu izamu. Ikipe y' Amavubi yose yari yazamutse afata umupira arawirukankana, umuzamu w' Amavubi Ntwari Fiacre yasohotse ariko uwo mukinnyi aramucenga ahita awutereka mu izamu.

Amavubi yakomeje kugerageza ku munota wa 70' nibwo Manzi Thierry yatsinze igitego cyo kwishyura ku mupira waruvuye muri kona, yatewe na Muhire Kevin ukora kuri Medie Kagere uhita ugwa kuri Manzi Thierry maze na  we awinjiza neza mu izamu n' umutwe. Biba igitego kimwe kuri kimwe. Amavubi yahise asigarana amahirwe yo gutsinda umukino ariko byarangiye ari 1-1.

Mu itsinda Amavubi aherereyemo yagumye ku mwana wa gatatu; ikipe ya mbere ni Senegal na amanota 12/12, Mozambique ifite 4/12, Amavubi afite 3/12 naho Benin ni iya nyuma n' amanota 2/12. Bazagaruka mu kibuga mu kwezi kwa Kamena (Gatandatu).

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.