Harry Styles n'umukunzi we bahahamuye ab' i Tokyo

Nyuma yo gutwara Grammys, Harry Styles ari mu mujyi wa Tokyo mu rugendo rw'ibitaramo. Akaba we n' umukunzi we bahakoreye ibidasanzwe .

Mar 29, 2023 - 13:43
Mar 29, 2023 - 13:46
 0
Harry Styles n'umukunzi we bahahamuye ab' i Tokyo

Ikirangirire mu muziki, Harry Edward Styles uzwi nka Harry Styles wahoze mu itsinda rya One Direction akaba akomoka mu Bwongereza, we n' uwo bivugwa ko ari umukunzi we bakoreye agashya mu gihugu cy'Ubuyapani mu mujyi wa Tokyo. Ako gashya bagakoreye aho twakwita nko mu mbuga kuko abantu bose barebaga kandi akavura gatonyanga.

Uyu Harry Styles uherutse kwegukana igihembo cy' alubumu y' umwaka mu itangwa ry'ibihembo bya Grammy 2023 abifashijwemo n' alubumu ye yise Harry's House, yahuye n' umukobwa witwa Emily Ratajkowski bajya ahirengeye basomanira mu mvura karahava.

Ibyo bikaba byarabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, 25 Werurwe nkuko amashusho yafashwe n' igitangazamakuru DailyMail abigaragaza.

Ibyo bikaba byarasembuye amakuru yarahari ahamya ko nyuma yuko Harry Styles atandukanye na Olivia Wilde mu Ugushyingo k' umwaka ushize, yaba arimo gutureta umukunzi mushya. Abamukurikiranira hafi batazuyaje bahise bakeka ko uwo mukobwa ari Emily.

Harry Styles w'imyaka 29 ari mu mujyi wa Tokyo aho ari gukorera ibitaramo. Ntibyamenyekanye neza niba uwo Emily yaritabiriye igitaramo aherutse kuhakorera.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.