Bunny Wailer uri mu bashinze itsinda ‘Wailers’ ryarimo Bob Marley, yitabye Imana

Bunny Wailer, ubusanzwe witwa Neville O’Riley Livingston yitabye Imana aguye mu bitaro bya Andrew’s Memorial Hospital de Kingston nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Umuco muri Jamaica.

Mar 3, 2021 - 07:51
Mar 3, 2021 - 07:52
 0
Bunny Wailer uri mu bashinze itsinda ‘Wailers’ ryarimo Bob Marley, yitabye Imana

Uyu mugabo w’icyamamare mu njyana ya Reggae akaba umwe mu batazibagirana mu muziki wa Jamaica, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021 azize indwara yo gutirika k’udutsi two mu bwonko ‘Stroke’.

Bunny Wailer, ubusanzwe witwa Neville O’Riley Livingston yitabye Imana aguye mu bitaro bya Andrew’s Memorial Hospital de Kingston nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Umuco muri Jamaica.

Uyu mugabo, yari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umuvuzi w’ingoma nto ziherekeza indirimbo (percussion).

Bunny Wailer ni we wenyine wari usigaye mu bashinze itsinda rya Wailers yari ahuriyemo na Bob Marley na Peter Tosh.

Yavutse mu 1947 akurira mu mujyi ‘Paroisse de Saint Ann’ aho yahuriye na Bob Marley bakurana nk’inshuti zo mu bwana.

Imiryango y’aba bombi yaje kwimukira muri ‘Trench town’, agace ko muri Kingston aho bahuriye na Joe Higgs ufatwa nk’umubyeyi w’injyana ya Reggae.

Uyu ni nawe wabateye imbaraga zo kwishyira hamwe bagashinga itsinda rya batatu na Peter Tosh.

Iri tsinda ryagiye rihindura amazina kenshi mbere y’uko basohora album yabo ya mbere mu 1965 ‘The Wailing Wailers’.

Nyuma y’iyi album yabinjije mu muziki neza bakoze izindi nyinshi ziganjemo izo bakoranye na Chris Blackwell, umu producer ukomeye akaba ari na we washinze Island Records.

Mu 1974 nibwo Bunny Wailer yavuye mu itsinda rya Wailers akurikirwa na Peter Tosh, mu 1976 yaje gusohora album ‘Blackheart man’, ari nayo yamwinjije mu muziki.

Mu 1990, uyu muhanzi yahawe ibihembo bitatu bya ‘Grammy Awards’, harimo bibiri bya Album y’umwaka mu njyana ya Reggae.