Umuziki Wa Ariel Wayz, urukundo, n'impamvu adacibwa intege n'abasebya uko ateye

Ntabwo afite impano yo kuririmba gusa ahubwo afite n'impano yo kuvugisha abantu ku mbugankoranyambaga. Kuri iyi nshuro yashyize hanze amafoto yiwe agatuza kose kari hanze. Afata utuntu duto tubengerana adushyira ku moko z'amabere. Ibi yabikoze ubwo yatangazaga EP yiwe yitwa "love and lust" bivuze " urukundo no gushyukwa."

Dec 11, 2021 - 21:11
Dec 12, 2021 - 08:08
 2
Umuziki Wa Ariel Wayz, urukundo, n'impamvu adacibwa intege n'abasebya uko ateye

Si bwa mbere ashyize ubwambure bwe hanze kuko yigeze kugaragaza amabere yiwe ubwo yendaga gusohora indirimbo ye  yahuriyemo n'umuhanzi Juno Kizigenda yitwa " Away" ikaba nayo yarasize abantu benshi bacitse ururondogoro. Abantu cyane cyane abamukirikira kumbugankoranyambaga baramututse abandi bamutesha agaciro ariko we avugako burya Ibintu nk'ibyo aribyo byamuhaye imbaraga zo kudacika intege mu mwuga we.

Yakomeje anavugako ibi byatumye ashyira imbaraga nyinshi muri EP yiwe yise "love and lust"  yasohoye kuya 9 Ugushyingo 2021. Uvuzeko iyi EP yiwe yakunzwe ntabwo waba wibeshye kuko bamwe batangiye kuyitegereza itaraganya no gusohoka cyane ko ikiri no kuvugwa kugeza n'uyu munsi.

Mbere y'uko ayisohora nabwo yari yabanje gushyira hanze indi foto yambaye ikoti ryiza risa n'iroza ndetse afite ururabo rusa umutuku yarufatishije amenyo.

Ubuzima bwite bwa Ariel Wayz

Ayo mafoto yombi agaragaza urugendo bwite rwa Ariel Wayz, ufite intego yo kugaragaza umubiri we, Aho yabivuze agira ati " kugaragaza umubiri wanjye ni kimwe mu bimyenyetso bigaragaza ko nikunda kandi namaze kwakira uko nteye ntabwoba bw'ibyo abantu batekereza ."  Yongeraho ati "ubu sinkigira ubwoba bwo gukunda umubiri wanjye kuko hashize igihe kinini nariyanze ariko muri iyi EP yanjye nafashe umwanzuro wo kutagira ubwoba."

Uyu muhanzikazi yakomeje avugako abantu benshi bakomeje kujya bamubwira ngo najye muri gym gukora imyitozo ngororamubiri kuko yari kubyibuha cyane kandi bidakwiye ku muntu w' umuhanzikazi. Ibi byose byakomeje kumuzenguruka mu mutwe ari nako yahise yanzurako agiye kuzajya yiyerekana, kuko hari abantu benshi bafite ikibazo nk'icyo afite birangira biyanze burundu ndetse bakumva ntanikizere bifitiye.

Ibitekerezo byinshi byabamukurikira byabaga ari kumusesereza bamubwirako ateye nabi, ariko ntabwo byamucaga intege ahubwo avugako iri ariryo tangiriro.

Ariel Wayz, wakoranaga n'itsinda ricuranga rikanaririmba rya Symphony mu mwaka washize avugako we ari umuhanzikazi ukomeye, udafite ubwoba, ahubwo ufite intego yo kugeza umuziki we ku yindi ntera kandi ko ntamuntu ufite ubushobozi bwo kumuhagarika. Uyu muhanzikazi w'imyaka 21, watangiye kuririmba ku myaka ine gusa mu mwaka wa 2016 akaza kujya mukigo kigisha umuziki cya Nyundo, akomeje gutera imbere ntagusubira inyuma.

Ati "Umuziki wanjye uri gutera imbere umunsi wundi biragaragara kandi ntewe ishema nibyo nagezeho. Uru rugendo ndimo turagenda neza mbifashijwemo n'itsinda ry'abantu bakunda banumva neza intego yanjye ataribo rero ntago mba ngeze aha ndi." Iki kiganiro Ariel Wayz yagiranye na The New Times

Uwineza Assila Study in university of Rwanda, Huye campus in journalism and communication. I am journalist and writer.