Izere Noella wasabye Sugira Ernest ko amutera inda yakoresheje amagambo akomeye mu kumwifuriza isabukuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021 nibwo Sugira Ernest yujuje imyaka 30 y’amavuko aho abantu benshi baba mu mupira w’amaguru bamwifurije umunsi mukuru ndetse hiyongeraho na Noella Izere wigeze guca ibintu muri CHAN2020 iheruka kubera muri Cameroon amusaba ko yazamutera inda.

Mar 27, 2021 - 20:31
Mar 27, 2021 - 20:33
 0
Izere Noella  wasabye Sugira Ernest ko amutera inda yakoresheje amagambo akomeye mu kumwifuriza isabukuru

Umuhanzikazi Izere uheruka gushyira hanze indirimbo yitwa Icyaka,ntiyatanzwe kwifuriza Sugira Ernest isabukuru nziza aho yamwise "iteshamutwe rye".

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Izere Noella yanditse yifuriza isabukuru nziza Sugira,ati "Happy birthday my teshamutwe mbega ICYAKA."

Ubutumwa yabwanditse munsi y’ubwo Sugira Ernest yanditse nawe kuri Twitter yishimira ko yongerewe undi mwaka wo kubaho.

Kuwa 27 Mutarama 2021,nibwo Noella Izere yisabiye Sugira Ernest ko yamutera inda ubwo uyu mukinnyi yitwaraga neza mu mukino wa nyuma wo mu itsinda C rya CHAN2020, Amavubi yatsinzemo Togo ibitego 3-2 bigatuma yerekeza mu mikino ya 1/4.

Sugira Ernest yavutse tariki ya 27 Werurwe 1991 avukira mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe mu kagari ka Kabeza. Sugira Ernest akaba ari ubuheta(umwana wa 2) mu muryango w’abana 6, abakobwa batatu n’abahungu batatu.

Yize amashuri abanza mu Karere ka Kamonyi i Muganza, 2008 Sugira Ernest yatangiye amashuri yisumbuye mu ishuri rya ACJ Karama i Muhanga ahasoreza icyiciro rusange, Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye akaba yarakize kuri Ecole Technique de Kabgayi aho yize ibijyanye n’amashanyarazi (Electricity), akaba yaraharangije muri 2013.

Amaze gukinira amakipe 5 arimo AS Muhanga, AS Kigali, APR FC, AS Vita Club na Rayon Sports wongereyeho n’Amavubi.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175