Bamwe barabihisha! Eric Semuhungu yiyemereye ko ari umutinganyi wuzuye

Mu kiganiro yatambukije ku rubuga rwa Instagram na YouTube, Eric Semuhungu yahishuye ko aryamana n'abagabo bagenzi be, dore ko muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yari ahafite umugabo we witabye Imana.

May 4, 2024 - 22:16
May 4, 2024 - 22:13
 0
Bamwe barabihisha! Eric Semuhungu yiyemereye ko ari umutinganyi wuzuye

Eric Semuhungu umaze kumenyerwa cyane ku rubuga rwa X, akaba aherutse koherezwa mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kubera amakosa yahakoreye, yaciye ku rubuga rwa Instagram na YouTube ahamya ko yibona nk'umukobwa (ngo ni shangazi) kandi washatse umugabo.

Abanyarwanda bati:"Agahugu umuco akandi uwako" baba bashaka kugaragaza ko buri gihugu kigira imico n'imyifatire yacyo. Ariko kubera ko Isi yabaye umudugudu, ibibaye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bihita bimenyekana no hirya no hino ku Isi. Imico yaho na yo ikomeje gukwirakwira mu Isi.

Ubutinganyi ni umuco wokwamye bamwe bo mu Burengerazuba bw'Isi. Umunyarwanda uhageze ashobora guhinduka we cyangwa akabifatira aho ari.

Byamenyekanye ko Eric Semuhungu wabaga i Kimisagara, Kigali, yamaze kugera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu mwaka wa 2016, nyuma bivugwa ko yaba yarashakanye n'umuzungu w'umugabo kandi na we ari umugabo. Bamwe banze kubyemera, babyemejwe nuko asangije abamukurukira kuri Twitter (X) amafoto asomana n'uwo muzungu. Ubu arabyemera ko ari we (aryamana n'abagabo bagenzi be).

Muri icyo kiganiro yakoreye i Kigali ku wa 03 Gicurasi 2024, yahakanye ibyavuzwe ko yirukanwe muri Amerika azira gusindisha ndetse no gusambanya abahungu. Yibaza ukuntu waba wakoze icyo cyaha ubundi bakakureka ukidedembya? 

Avuga ko amakosa yakoze ari ajyanye na 'Green Card,' ngo umugabo we yitabye Imana atarabona ibyangombwa byuzuye byo kuba muri Amerika, yahise atangira kubishaka aza gukora amakosa imyaka itanu itaruzura aba ku butaka bwa Amerika (ngo batangiye kubarira igihe yayishakiye, ni nyuma y'urupfu rw'umugabo we). Yamaze igihe aho bagenzurira abinjira n'abasohoka muri Amerika, kuva muri Gicurasi 2023 kugeza mu mpera za Mata 2024, ariko nyuma yemererwa ko yataha mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko yahamirije abo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ko mu Rwanda ari amahoro bityo asubiye mu rugo, akaba atagira ikibazo kuko mu Rwanda badahana abatinganyi.

Eric Semuhungu wiyita umugore (shangazi) yavuze ko agiye kujyana mu nkiko ibinyamakuru byavuze ko yazanwe mu Rwanda kubera ihohotera yakoreye abana b'abahungu.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.