Kanye West yakuyeho urujijo
Umuraperi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Kanye West yasubije abibazaga ku by'urukundo rwe n'umugore we mushya, Bianca Censori.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere, 15 Gicurasi 2023 nibwo hasakaye amashusho agaragaza umuraperi Kanye West usigaye wiyita "Ye" ari kumwe n'umugore we mushya mu mihanda ya Los Angeles muri Leta ya Califonia.
Uyu Kanye West washyize hanze umuzingo w'indirimbo (alubumu) yise "Donda" yagaragaye atambukana n'umugore we mushya, Bianca Censori yasimbuje umunyamidelikazi Kim Kardashian batandukanye mu buryo bwemewe n'amategeko mu mwaka ushize.
Ni ibintu byakuyeho urujijo ku by'urukundo rwabo. Aba bombi ntibari bamaze iminsi bagaragara bari kumwe, ibyo bigakurura urujijo ku by'urukundo rwabo niba bakiri kumwe. Kongera kugaragara bari kumwe byemeje ko urukundo rwabo rugitoshye.
Kanye w'imyaka 45 yavuzweho cyane gushyingiranwa n'umuhangamidelikazi w' Umunya- Australiakazi, Bianca Censori w'imyaka 27 mu ibanga muri Mutarama 2023.