Riderman ngo amaze gusimbuka uburozi inshuro ebyiri

Umuraperi rurangiranwa Riderman yahishuye ko Imana ikomeje kumwirindira kuko abatamushaka bashatse kumwivugana inshuro irenze imwe.

May 14, 2023 - 09:25
May 14, 2023 - 09:31
 0
Riderman ngo amaze gusimbuka uburozi inshuro ebyiri
Riderman ufite ubunararibonye mu muziki nyarwanda yavuze ko amaze gusimbuka uburozi inshuro ebyiri, (photo; Internet)

Mu kiganiro uyu muraperi Riderman yagiranye n'umuyoboro wa Youtube "MIE" yavuze ko yarozwe bwa mbere amaze gutwara PGGSS3 (2013) mu mwaka wa 2014, akaza kuburuka nyuma aza kongera kurogwa n'inshuti ye magaraga.

Uyu Riderman umaze mu muziki imyaka irenga 17 yahishuye ko yarozwe n'abataramushakiraga iterambere. Yagize ati;" Narozwe bwa mbere mu mwaka wa 2014, icyo gihe nararutse ngera naho nduka amaraso."

Ibyo byabaye Riderman amaze igihe gito yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza mu mwaka wa 2013 mu itangwa ry'ibihembo bya Primus GumaGuma Super Star 3 (PGGSS 3).

Iki gisumizi gikuru dore ko ari na we ukuriye inzu ifasha abahanzi (label) yitwa "Ibusumizi" yongeyeho ko nyuma yaragiye kongera kurogwa Imana igakinga akaboko.

 Yakomeje agira ati;" Hari ahantu nari nasohokanye n'inshuti zange, twicara ku meza bazana icyo kunywa, mbere yo kunywa tuzamura ibirahure ngo tubihuze ibi bizwi mu rurimi rw' Icyongereza "Cheer us" ubwo nkikizamura mbona akantu  hasi mu kirahure, hari uwo nahise nyeka."

"Nahamagaye abarinda umutekano (bouncers) turamufata tumujyana hanze tumusangana n'ibindi, bamubaza impamvu abifite, atangira kwisobanura bya nyira rureshwa, bahise bamujyana."

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.