Baryanye ubuzima umwaka n'amezi ane! Yago yitabye RIB yarezwemo na Dabijou
Nyuma y'ijwi ryakwikwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari irya Yago Pon Dat, avuga ko yiyamye Dabijou ngo nakomeza azarwana n'ubwambure bwe, Dabijou yatanze ikirego mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB. Yago na we yamaze kwitaba.
Zabyaye amahari hagati ya Munezero Rosine wiyita Bijou Dabijou ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’umuhanzi ubifatanya n’umwuga w’itangazamakuru, Yago Pon Dat ashinja icyaha cyo kumukangisha gusebanya no kumukoreshaho ibikangisho. Yago yamaze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB yarezwemo n’uwo mukobwa.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu musore yitabye akabazwa ndetse agataha.
Ati “Nibyo koko uwitwa Nyarwaya Innocent yitabye Ubugenzacyaha arabazwa arataha. Iperereza rirakomeje kugira ngo tubashe kumenya ukuri kw’ibyo aregwa. Nta kindi nabivugaho ibindi biracyari mw’iperereza.”
Nubwo atigeze agaruka ku byaha Yago akurikiranyweho, amakuru ahari ahamya ko akurikiranyweho ibyaha yarezwe na Munezero Rosine wamamaye nka Dabijou ku mbuga nkoranyambaga.
Ibaruwa Thefacts.rw ifitiye kopi, yerekana ko Dabijou yagejeje ikirego muri RIB kikakirwa ku itariki ya 03 Kamena 2024.
Uyu mugore ufite umwana mukuru (afite umwana uri hagati y’imyaka 13 na 16) avuga ko arega uyu musore bakundanye umwaka urenga kuba aherutse kumwoherereza ubutumwa bumutera ubwoba ndetse amukangisha no kumusebya.
Amwe mu magambo Dabijou arega Yago, harimo kuba aherutse kumwoherereza ubutumwa amubwira ko azamumena umutwe ndetse akazanashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa.
Dabijou avuga ko uyu muhanzi yaje no kumwoherereza aya mafoto mu rwego rwo kumwereka ko ayafite, ibyo we asanga ari ukumukangisha kumusebya.
Dabijou uhamya ko atazi igihe ayo mafoto n’amashusho yafatiwe n’uyu musore bakanyujijeho mu rukundo, anasaba ubutabera ku magambo ya Yago wamwoherereje amajwi amukangisha gushyira hanze amayeri ye mu gucuruza abana b’abakobwa muri Nigeria.
Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa, Dabijou ahamya ko Yago atakabaye amukangisha iby’iki cyaha kuko abizi neza ko yagikurikiranweho akakiburana, bikarangira agizwe umwere nubwo yagifungiwe umwaka n’igice.
Amakuru ahari ahamya ko ikibazo cy’aba bombi gishingiye ku mafaranga Dabijou yahaye Yago mu gihe bakundanaga undi akaba yaranze kuyamwishyura.
Yago Pon Dat na Dabijou baryohewe n'urukundo igihe cyigera ku mwaka n'amezi ane. Dabijou yagaragaye no mashusho y'indirimbo ya Yago yitwa 'Si Swing'
Byarangiye Dabijou areze uwo yakunze
