Akora ku mutima! Burna Boy yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Higher' akubiyemo urugendo rwo kuri kavukire

Amashusho y'indirimbo 'Higher' y'umuhanzi karundura wo mu gihugu cya Nigeria, Burna Boy, aragaragaza ibikubiye mu rugendo rwo gufasha yagiriye aho avuka i Port Harcourt.

Jun 29, 2024 - 15:31
Jun 29, 2024 - 16:25
 0
Akora ku mutima! Burna Boy yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Higher' akubiyemo urugendo rwo kuri kavukire

Damini Ebunoluwa Ogulu MFR wamenyekanye mu muziki nka Burna Boy yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo yitwa 'Higher.' Akubiyemo ibikorwa byo gufasha abatishoboye aherutse gukorera aho yavukiye i Port Harcourt ho mu gihugu cya Nigeria.

Burna Boy wahiriwe mu muziki bigatuma yegukana ibihembo biwutangirwamo birimo na Grammy Award, ku wa 28 Kamena 2024 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Higher.' Ni amashusho amugaragaza ari kumwe na mama we bombi bari mu gikorwa cyo gufasha abatishoboye mu gace ka Port Harcourt; bishyuriye ibitaro abarwayi bo muri bimwe mu bitaro byaho, banahaye ibiribwa abakene. Byose babikoze biciye mu mushinga yashinze utanga  ubufasha uzwi nka 'Project Protect' ufatanyije n'undi utanga ubufasha uzwi nka 'The R.E.A.C.H.'

Ifatwa ry'ayo mashusho y'iyo ndirimbo yayobowe na Burna Boy na Asurf. Akubiyemo urugendo rwo gufasha a abakeneye ubufasha bo mu gace uyu muhanzi Burna Boy avukamo. Ni amashusho kandi agaragaza abarwariye mu bitaro n' abaturage batishoye bahabwa ubufasha na Burna Boy ndetse afatanyije na mama we. Ibyo biragaragaza umutima wo gufasha no kwita ku baturage baba baramufashije kugera kure mu rugendo rwe rw'umuziki rwatangiye mbere y'ikinyacumi gitambutse.

Asurf wagize uruhare mu ifatwa ry'ayo mashusho, ari kugira uruhare mu itunganywa rya filime Burna Boy na mama we bazashyira hanze mu minsi iri imbere.

Indirimbo 'Higher' igiye hanze nyuma y'ibihe byiza Burna Boy yagiriye mu muziki. Igitangazamakuru 'TIME' giherutse kumushyira mu bantu 100 bavuga rikumvikana. Yanahiriwe no gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika no muri Canada, aho byamugize umuhanzi wa mbere wo muri Afurika winjije agatubutse agakuye muri ibyo bitaramo yahurijemo imbaga y'abakunzi b'umuziki.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.