Dore bamwe mu byamamare bitabiriye ibirori by'ubukwe bwa Davido
Inkuru y'ubukwe bwa Davido na Chioma yavuzwe cyane mu bitangazamakuru mbere yuko buba na nyuma yaho bukomeje kugarukwaho bitewe n'ibyabereyemo bidasanzwe. Hari bamwe mu byamamare baretse akazi kabo bajya gushyigikira mugenzi wabo Davido.
Hari ku wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena 2024 aho amaso y'abihebeye imyidagaduro muri Nigeria yari ahanze ibirori by'ubukwe bw'icyamamare mu muziki w'Afurika no mu bindi bice by'Isi, Davido. Yarushinze ku mugaragaro n'umugore we Chioma bamaranye imyaka irenga icumi mu rukundo. Ni ubukwe bwitabiriwe n'ibyamamare mu muziki n'abo muri Politike ya Nigeria.
Ubu bukwe bwo mu muryango (traditional wedding), bubaye nyuma y'igihe Davido abana na Chioma Avril Rowland ndetse bamaze kubyarana abana batatu barimo na Ifeanyi witabye Imana mu Ugushyingo 2022, bwitabiriwe n'abarimo:
1. Uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo
2.Guveneri wa Leta ya Lagos, Babajide Sanwo-Olu
3.Guveruneri wa Leta ya Osun, Ademola Adeleke
4. Guverineri Obaseki
5. Umukinnyi w'ikipe ya Napoli mu Butaliyani n'igihugu ya Nigeria, Victor Osimhen
6. Umuhungu wa Perezida wa Nigeria Ahmed Tinubu, Seyi Tinubu
7. Don Jazzy
8. Umwe mu bagize itsinda rya P Square, Mr P(Mr Peter)
9. Obi Cubana
10. B Red
11.Olamide Baddo
12. Umuhanzi Fire Boy
13. Patoranking
