Dany Nanone yongeye kwisanga imbere y'urukiko

Umuraperi Dany Nanone yongeye kugezwa mu rukiko ku nshuro ya Kabiri n'umugore babyaranye umwana wa Mbere, aho kuri ubu uyu mugore avuga ko bafitanye undi mwana wa Kabiri ariko uyu muhanzi akaba yaramwihakanye. Dore uko dosiye iteye.

Jul 22, 2024 - 15:32
Jul 22, 2024 - 17:41
 0
Dany Nanone yongeye kwisanga imbere y'urukiko

Umuraperi Ntakirutimana Dany uzwi ku mazina ya Dany Nanone, yarezwe mu rukiko rwa Kicukiro na Busandi Moreen amushinja ko babyaranye umwana ariko akamwihakana ntagire n'ikintu na kimwe amufasha.

Moreen avuga ko yabyaranye na Dany umwana ku wa 29 Mata 2023, nyamara ngo guhera icyo gihe, iyo agize icyo amusaba amutera utwatsi akirwariza, bityo akaba asaba urukiko ko rwakemeza ko umwana ari uwe.

Arasaba ko kandi uwo mwana yabandikwaho mu bitabo by'irangamimerere ndetse akaba yamufasha kumurera, ikindi yazatangira ishuri akamwishyurira ibisabwa.

Busandi Moreen yareze Dany Nanone mu rukiko amushinja kwanga umwana babyaranye 

Moreen kandi, asaba ko Dany yazajya umuha indezo y'ibihumbi 200 buri kwezi, akemeza ko ayo mafaranga Dany yayabona kuko ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda ubona amafaranga, ikindi kandi akaba afite n'inzu itunganya umuziki.

Asaba ko kandi mu gihe yatsinda urubanza, uyu muhanzi yamuha amafaranga miliyoni imwe yatanze mu bikorwa by'imanza.

Ntabwo ari ubwa mbere Moreen na Dany Nanone bacakiraniye mu nkiko, dore ko muri Nyakanga 2023 nabwo hasojwe urubanza uyu mugore yaregagamo uyu muhanzi ko atamuhaye indezo z'umwana babyaranye kuri ubu ufite imyaka 11.

Umva ikiganiro cyose kuri Pundit TV Show hano hasi