Komasava ya Diamond Platnumz yanejeje French Montana

Indirimbo ya Diamond Platnumz yafatanyije n'abandi bahanzi barimo Chley na Khalil, ikomeje gukundwa n'ibyamamare bitandukanye birimo Chris Brown na French Montana.

Jun 24, 2024 - 15:55
Jun 24, 2024 - 18:42
 0
Komasava ya Diamond Platnumz yanejeje French Montana

Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, French Montana yagaragaye abyina indirimbo yitwa 'Komasava' ya Diamond Platnumz wo muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania. Ni ibintu byakomeje kuyimenyekanisha mu bihebeye umuziki.

Mu minsi yashize Chris Brown yasangije abakoresha urubuga rwa Instagram ari kubyina 'Komasava,' maze biba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bavuze ko ari byiza kuba ari gushyikira umuziki w'Afurika. Abandi bavuga ko yabikoreshejwe n'amafaranga yishyuwe na Diamond Platnumz. Nyuma y'ibyo byose, Chris Brown amaze kubonamo/gukuramo abamukurukira barenga ibihumbi 300 (300, 000) ku rubuga rwa Instagram.

Mu mpera z'icyumweru gishize, Diamond Platnumz yitabiriye imurika mideli ryabereye mu gihugu cy'U Bufaransa rizwi nka 'Paris Fashion Week,' abantu batangira gushakisha byinshi kuri we no kumva ibihangano bye. Tumwe mu tubari no mu tubyiniro two mu Bufaransa, bacuranze zimwe mu ndirimbo za Diamond Platnumz. Hari aho French Montana yari yasohokeye yumva bacuranze 'Komasava' na we agaragaza akanyamuneza, arayibyina.

Amashusho ye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza French Montana ayibyina, yakunzwe cyane n'abakunzi b'umuziki bo muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania. Bavuga ko ari urwego rwiza umuziki wa Tanzania uri kugeraho.

Iyi ndirimbo 'Komasava' yahuje Diamond Platnumz n'abasore bihagazeho mu njyana y'Amapiano mu gihugu cy'Afurika y'Epfo ari bo Chley na Khalil Harrison, yagiye hanze mu ntangiriro za Gicurasi 2024.

Kuva yajya hanze, hamaze gusohoka 'Challenges' zayo nyinshi hakaba harimo n'iyo Juma Jux yakoreye mu Rwanda yayihuriyemo n'abarimo Alliah Cool n'inshuti ze mu bihe bya BAL.

Amashusho yashyizwe hanze yagaragaje French Montana yaryohewe na 'Komasava' ya Diamond Platnumz 

Diamond Platnumz yagaragaye muri Paris Fashion Week 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.