Yegukanye igihembo cya Grammys! Akoresha inyundo, ibyuma n'igitiyo: Umwogoshi w'Umunyarwanda yatunguye Abanya-Kenya

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umusore w'Umunyarwanda uba mu gihugu cya Kenya wogoshesha inyundo, ibyuma n'igitiyo ku giciro kihagazeho.

Mar 27, 2024 - 13:35
Mar 27, 2024 - 13:52
 0
Yegukanye igihembo cya Grammys! Akoresha inyundo, ibyuma n'igitiyo: Umwogoshi w'Umunyarwanda yatunguye Abanya-Kenya

Safari Martin ni umusore w'Umunyarwanda ukora akazi ko guhanga ibishyirwa ku mbuga nkoranyambaga n'ako kogosha mu gihugu cya Kenya. Akomeje gutungura abantu kubera ubuhanga afite mu kogosha akoresheje ibikoresho bitamenyerewe birimo inyundo, ibyuma(umushyo) n'igitiyo.

Mu kiganiro Safari yagiranye na TRT Afrika avuga ko uyu mwuga wo kogosha umutunze, gusa ahura n'imbogamizi karundura zishobora gutuma ava muri aka kazi.

Yagize ati;"Imwe mu mbogamizi mpura na yo ni abaturage batanyizera bashingiye kubikoresho nkoresha. Ikindi kandi ndacyari mushya mu mujyi wa Nairobi (Kenya), ku bw'ibyo hari abaturage bigoye kubyemeza ko nshoboye."

Uretse ibyo bisitaza Safari ahura na byo, ubumenyi yakuye muri Kaminuza ya Kigali ( Kigali University) bumufasha gukomeza gukora akazi ke.

Uyu musore kandi yegukanye igihembo cy'umuhanzi mwiza w'inyogosho mu itangwa ry'ibihembo bya Barber Grammy Awards 2023 (The Best Content Creator in 2023, Barber Grammy Awards) i Connecticut, muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Safari Martin yogoshera amafaranga Ibihumbi bitanu by'Amashilingi ya Kenya (Ksh 5000), aya arenga  Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi Mirongo Ine n'Umunani (48,916.58 Rwf).

Igihugu cya Kenya cyihariye abubatse izina mu gukoresha ibikoresho bitangaje mu kogosha. Julius Mwangi amenyerewe mu kogosha we akoresheje ishoka.

Igitangazamakuru Tuko News cyatangaje ko Julius ukorera mu gace ka Kiambu, abakiriya benshi bagiraga impungenge zo kogoshwa na we kubera iyo shoka akoresha ariko bakomeje kuza umunsi ku wundi.

Uyu Julius Mwangi yatangiye akazi ko kogosha mu mwaka wa 2014 ariko yatangiye gukoresha ishoka muri Nyakanga 2021, ahamya ko kogoshesha ishoka ari byiza kurusha imashini.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.