Kagame Charles yahishuye uko Imana yamurokoye urupfu, anakomoza ku ruhisho afitiye abakunzi be

Umuhanzi w’umunyempano Kagame Charles ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Australia yashimye Imana nyuma yo kurokoka impanuka ikomeye aherutse gukora.

Feb 20, 2021 - 08:42
 0
Kagame Charles yahishuye uko Imana yamurokoye urupfu, anakomoza ku ruhisho afitiye abakunzi be

Kagame Charles asengera mu Itorero rya Lifehouse Church mu Mujyi wa Coffsharbour muri Australia ndetse ni naho akorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Uyu muhanzi mu minsi ishize, humvikanye inkuru zivuga ko yakoze impanuka bituma abakunzi b’umuziki we bibaza uko amerewe.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Kagame Charles, yavuze uko yasimbutse urupfu mu mpanuka yakoe, anakomoza ku bikorwa ateganya mu minsi iri imbere bijyanye n’umuziki we.

Yagize ati “Impanuka nakoze ni iy’imodoka, nagize ikibazo cy’igufwa ry’akaboko k’iburyo, gusa ku bw’urukundo rw’Imana ndi amahoro ndetse ndi gukira.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa byinshi yateganyaga gukora mu muziki byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi. Muri byo harimo gutunganya indirimbo y’amashusho n’izindi zikiri muri studio ndetse n’indi yifuza gukorana n’abandi bahanzi banyuranye.

Indirimbo y’amashusho Kagame Charles azashyira hanze ku ikubitiro yitwa “Amakuru”, iri kuri album ya mbere ari gukora igizwe n’indirimbo 10, amajwi yayo akaba yarakozwe na Boris.

Yakomeje ati “Ku ruhande rwa muzika na ho nkomeje gukora cyane n’ubwo ibikorwa twari dufite byagiye bikomwa mu nkokora na Coronavirus bigatuma bitazira igihe bisanzwe bizira, muri ibyo bikorwa harimo nk’indirimbo y’amashusho yagombaga gusohoka vuba mbere y’uko ‘Guma mu rugo’ ya Kigali igaruka kuko hari ibice byakorerwaga mu Rwanda. Ikindi hari indirimbo ziri muri studio ndetse harimo n’iyo twifuza gukora mu gihe cyose COVID-19 yaba irangiye.”

Yashimiye abantu bose bamugaragarije ko bakunda ibihangano bye, anasobanura ko impamvu indirimbo ye nshya yatinze gusohoka bifitanye isano na Guma mu rugo, Umujyi wa Kigali warimo yatumye hari ibikorwa bimwe bitagenda neza.

Kagame Charles yasoje atanga ubutumwa ku bantu bose, abasaba kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ati “Ubu dukomeje kwirinda Coronavirus ndetse dushishikariza abakunzi bacu kuyirinda. Turifuza ko bakomeza kudushyigikira ndetse bagashyigikira ibihangano byacu.”

Uyu muhanzi mu rugendo rwe rw’umuziki amaze gushyira hanze indirimbo enye zirimo “Ahindura ibihe”, “Tubagarure”, “Ntuzibagirwe” n’iyitwa “Naragukunze”.

Kagame Charles ni umwe mu babarizwa muri Moriah Entertainment Group ibarizwamo abandi bahanzi b’amazina akomeye mu muziki uhimbaza Imana barimo Gahongayire Aline, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Richard Ngendahayo, Kanuma Damascène, Umurundi Fortran Bigirimana n’abandi.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175