Twitter yatangije uburyo bwo gusangiza ubutumwa bwikuraho mu masaha 24

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwatangije uburyo bushya, aho umuntu ashobora kwandika ubutumwa yifuza gusangiza abantu buzwi nka ‘Tweet’ ariko bwo bukaza kwisiba nyuma y’amasaha 24. Ubu buryo bushya buzwi nka ‘Fleet’.

Feb 20, 2021 - 08:44
 0
Twitter yatangije uburyo bwo gusangiza ubutumwa bwikuraho mu masaha 24

Ubu buryo bushya bwagiye hanze ku wa 17 Ugushyingo, bukazajya buboneka kuri telefone zose yaba izikoresha Android cyangwa iOS.

Mu itangazo Twitter yashyize hanze, yavuze ko ubu buryo bushya bwa ‘Fleets’ yabushyizeho kugira ngo yohereze abantu mu guhanahana amakuru ari kuba ako kanya.

Indi mpamvu yo kuzana ubu buryo bwa ‘Fleets’ ngo ni ukugira ngo buri igihe abantu batazajya bahora ku gitutu cyo gusangiza abandi ubutumwa buzahoraho by’igihe kirekire.

Kugira ngo umuntu akoreshe ubu buryo bwa ‘Fleets’, azajya afungura Twitter ye nk’uko bisanzwe, ubundi hejuru abone aho ashobora kunyuza ubu butumwa, amafoto n’ibindi bintu.

Abantu kandi bazajya babasha gusangiza bagenzi babo ibitekerezo bitewe na Fleets bashyizeho, ubundi ubutumwa babahaye buhite bujya mu gikari (Inbox). Ku washyizeho ‘Fleet’ kandi azajya abasha kubona ubutumwa bw’abayirebye bose.

Ubu buryo bwo gusangiza abandi amafoto cyangwa ubutumwa bwikuraho nyuma y’amasaha 24, busanzwe bukoreshwa ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na WhatsApp buzwi nka ’status’, mu gihe kuri Instagram buzwi nka ’story’.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175