Ab’i Nyakariro basubiye ku kwandikirana utubaruwa kubera ikibazo cy’iminara ya telefone
Abaturage bo mu Murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana bavuze ko basubiye ku muco wo kwandikirana utubaruwa cyangwa bagatumanaho bisanzwe kubera ko telefone zidakora muri aka gace kubera ikibazo cy’ihuzanzira (Network).
Bamwe mu batuye mu bice bitandukanyebikora ku gishanga cya Nyabarongo mu Karere ka Rwamagana babwiye TV1 ko ikibazo cyo kutagira ihuzanzira (Network) kibabangamiye cyane kuko babura uko batumanaho hati yabo n’inshuti n’abavandimwe.
Hari na bamwe mu bakobwa bagaragaza ko baba bafite impungenge z’uko abakunzi babo bashobora kubanga kubera ko babahamagara kuri telefone ntibashe kuvugana bakagira ngo banze kubitaba.
Umwe mu bayobozi b’umudugudu muri ako gace yagize ati “ Nk’ubu hari igihe nka bagenzi banjye b’abayobozi bampamagara cyangwa abaturage kugira ngo bambone bikaba ikibazo. Nk’ubu muri uyu mudugudu wanjye nyobora abaturage benshi bagera ku ngo 500 mbura uko tuvugana, Iyo urebye kugira ngo umukobwa n’umuhungu bavugane kugira ngo amufatishe biva kure.”
Yongeyeho ko kubera uburyo bafite ikibazo cy’ihuzanzira bahisemo kujya bafata impapuro bakandikirana nk’uko byakorwaga kera.
Undi muturage yagize ati “ umudugudu wa Kamashaza n’uwa Nduhuye n’uwa Cyaruhinda nta huzanzira tubona. Kuba wahamagara umuntu nko muri ibi bihe bya Guma mu rugo ukaba wamubwira uti nzanira ibintu biba biragoranye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Mugihirwa David, nawe yemeza ko muri aka gace hari ikibazo cy’ihuzanzira.
Ati “ Ikibazo cya network ya telefone kirahari hose no ku murenge kirahari. N’ubu sinzi ukuntu iciyemo ugize amahirwe, ubundi igice kinini cya Nyakariro n’ikindi igice kuri Muyumbu bifata kuri kiriya gice uretse no guhamagara na internet usanga ari uko bimeze, iyo bampamagaye ndi mu biro sinapfa kuyifata ngomba gusohoka.”
Yongeyeho ko hari nk’ibice ajyamo haba hari nk’umukozi akeneye bikamusaba kumwohorereza ubutumwa bugufi kugira ngo babashe kuvugana kubera ko guhamagarana biba ari ikibazo.
Ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere RURA, Gahungu Charles, yavuze ko yamaze kumenyesha ibigo by’itumanaho iby’iki kibazo, anashimangira ko hari iminara ugiye kuzubakwa izafasha ibice by’uyu Murenge wa Nyakariro.
RURA mu mwaka ushize yari yatangaje ko muri uyu mwaka mu gihugu hazubakwa iminara myishi irenga 40 mu rwego rwo gukamura ibibazo by’ihuzanzira bikunze kumvikana hirya no hino.