RDC: Abantu 70 bishwe n'imvura idasanzwe

Ibiza by'imvura bikomeje kwivugana abatari bake mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

May 5, 2023 - 14:30
May 6, 2023 - 17:29
 0
RDC: Abantu 70 bishwe n'imvura idasanzwe
Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abenshi basenyewe n'imvura, (photo; Internet)

Kuri uyu wa kane tariki ya 04 Gicurasi 2023, nibwo muri teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haguye Imvura nyinshi yahitanye abantu 70 inangiza byinshi.

Imibare y’abapfuye ikomeje kugenda yiyongera nyuma y’iyo ubuyobozi bwabwiye itangazamakuru mugitondo.

Amakuru Btnrwanda.com ikesha UMUSEKE avuga ko abagera ku 100 bari gushakishwa bikekwa ko na bo baburiye ubuzima muri ibi biza byatewe n’imvura idasanzwe.

Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo NGWABIDJE Kasi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo abizeza ubufasha

Yagize ati ” Imvura nyinshi yaguye yangiza ibintu inahitana ubuzima bw’abantu, byatangiriye ku mugezi wa Cibira/ Cabondo wuzuye kugera ku mugezi wa Nyamukubi.”

Yemeje ko bohereje intumwa aho ibiza byabereye mu gufata mu mugongo abaturage no kubafasha mu bikorwa by’ubutabazi.

Sosiyete Sivile muri teritwari ya Kalehe, ivuga ko kugeza ubu gushakisha abishwe n’imvura idasanzwe bikomeje.

Inzu z’abaturage, amashuri, imirima n’imiyoboro y’amazi biri mu byangiritse ku buryo bukomeye, (photo; Internet)

Imvura yangije kandi igice cy’umuhanda Bukavu-Goma n’ikindi gice cy’umuhanda unyura muri parike y’Igihugu ya Kahuzi Biega.

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366