Miss Kinondoni: Ikamba ryaraye ribonye nyiraryo (Amafoto)

Amarushanwa yo gushaka nyampinga wa Kinondoni mu gihugu cya Tanzania, yaraye ageze ku musozo. Ikamba ryaraye ryegukanwe n'umukobwa watangaje benshi.

May 6, 2023 - 09:51
May 6, 2023 - 09:59
 0
Miss Kinondoni: Ikamba ryaraye ribonye nyiraryo (Amafoto)
Amina Jigge ni Miss Kinondoni 2023, (photo; Instagram)

Mu ijoro ryo ku wa 5 rishyira iryo ku wa 6 Gicurasi uyu mwaka niho hakorwaga ikirori cy'akataraboneka cya nyuma cyo gushaka nyampinga w'agace ka Kinondoni w'umwaka wa 2023 (Miss Kinondoni 2023). Iryo rushanwa ryarimo abakobwa baturutse mu bice bitandukanye. Ni ikirori cyerekanye nyampinga wa Kinondoni, aho batoye uwitwa Amina Jigge. 

Uyu mukobwa Amina Jigge wahigitse abandi bakobwa yagaragaje ubuhanga imbere y'akanama nkemurampaka. Yaranigaragaje kandi mu bikorwa byakozwe mu minsi yashize.

Kimwe mu bihembo yahawe harimo n'imodoka. Akimara gutorwa yahise ahabwa urufunguzo rw' iyo modoka.

Ubwiza bw'uyu mukobwa nibwo bwakomeje kuvugisha abatari bake bavuga ko ayo matora yakozwe mu mucyo kuko uwo mukobwa ahagarariye abakobwa bose  abo mu cyaro no mujyi. Abandi bavuga ko atari we bahaga amahirwe ngo hari abandi bakobwa bamusumbya ubwiza bari bahatanye.

Miss Kinondoni 2023, (photo; Instagram)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.