Umusizi Murekatete Claudine ashaka gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda-Video
Murekatete Claudine wiyemeje gukora umwuga w’ubusizi bushingiye mu guhanura abanyarwanda/kazi akoresheje ibisigo bivoma mu muco nyarwanda yifuza kugira umusanzu mu kubaka u Rwanda rw’ahazaza. Mu kiganiro kigufi yahaye thefacts.rw yagarutse ku mpamvu yahisemo kuba umusizi n’intumbero ye muri urwo rugendo. Yarangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo.
Watangiye ibijyanye n’ubusizi ryari?
Natangiye guhimba imivugo ndi mu mashuri abanza. Kubera ku bikunda no kubikurikira cyane nza guhitamo kubikora nk'umwuga
Inkomoko y’impano yawe ni iyihe?
Ntawe nyikomoraho mu bisekuruza nzi mu muryango ntawabyigeze rwose .Ni impano no kubikunda, kubiha umwanya no kubana n'ababikora.
Wifuza ko ubusizi bwakugeza ku ki?
Ndifuza ko hari Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko bazagira icyo biga cyangwa se bageraho mu buryo bw’imyumvire mbigizemo uruhare binyuze mu butumwa mba nabageneye mu bisigo byange. Ikindi nifuza kuzagira n’icyo ngeraho mu buryo bw’amikoro ku buryo ubusizi bwantunga nk’uko ubundi buhanzi butandukanye butunga ubukora.
Wifuza ko ubusizi bwakugeza ku ki?
Ubusizi mu Rwanda mu myaka ishize bwari buri hasi ariko kuri ubu hari intambwe imaze guterwa. Ubu hari abasizi benshi kandi noneho na Leta kimwe n’abandi bategura amarushanwa atandukanye basigaye baha n’abasizi umwanya nabo bagahatana bakanasusurutsa abakunzi b’ubusizi.
Wifuza ko ubusizi bwakugeza ku ki?
Byatangiye kungirira umumaro cyane kuko mbere na mbere icyo mba nshaka ni ugutanga umusanzu wanjye mu kubaka u Rwanda. Ikindi mu buryo bw’amafaranga nabwo mbonamo inyungu kuko nkunda gukorera abantu imivugo ijyane n’amasabukuru atandukanye cyangwa se imivugo y’abageni bakoze ubukwe ndetse n’ibindi birori bitandukanye bityo nkagira icyo nkuramo kikaba cyamfasha no kugira ibyo nkemura byanjye bwite cyangwa se ngakora n’ikindi gisigo mu mafaranga nishyuwe muri ubwo buryo.
Inzitizi nahuye nazo mu gihe cyahise aho nabaga nkitinya nkandika ibisigo byinshi ariko simbashe kubikora mu buryo bwa kinyamwuga ngo abakunzi b’ubusizi babibone gusa ibyo n’ibindi kuri ubu bigenda bikemuka ariko ikikiri imbogamizi cyane n’uko usanga aho kugaragariza impano zacu nk’abasizi hakiri hake cyane ni gake usanga mu itangazamakuru bakina ibihangano byacu n’ibindi.
Ubusizi bwawe bwibanda ku ki?
Nshingiye ku bisigo maze gushyira ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga zanjye,hari kimwe nise “NGUHOZE”,nakoze kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hari n’ibindi byibanda ahanini ku guha impanuro urubyiruko rwa none kuko nibo u Rwanda ruhanze amaso ejo hazaza ni bo maboko kandi nibo mbaraga zizubaka igihugu ejo kandi vuba.
Ni nde ufatiraho ikitegererezo?
Nigira ku birenge by'abambanjirije barimo Nyiraruganzu Nyirarumaga .Gusa mu Rwanda hari n'abandi basizi beza babikora neza kandi mbigiraho byinshi byiza .
Umva hano umuvugo we
kurikira
View this post on Instagram