Kanye West yahishuye ibyo arambiwe n'icyo agiye kubikoraho

Kanye yaciye ku rubuga rwa Twitter avuga icyo agiye gukorera ingenso mbi ze.

Nov 5, 2022 - 20:30
Nov 6, 2022 - 11:27
 0
Kanye West yahishuye ibyo arambiwe n'icyo agiye kubikoraho

Umwanditsi :MURAMIRA Racheal

Kanye West yahishuye ibyo arambiwe n'icyo agiye kubikora ho. Uyu muraperi w'imyaka 45, yaciye ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko arambiwe kuvugavuga n'izindi ngenso mbi ze,  agaragaza kandi ko agiye kwiyiriza  mu gihe kingana n'ukwezi (iminsi 30) bizaba birimo kutavugana n'umuntu uwo ari we wese muri icyo gihe cyose. Ibyo bizaba biri mu rwego rwo kurwanya izo ngenso mbi.


Uyu muraperi, Kanye West yaboneyeho kugaragaza ibyo agiye gukora; kutavugavuga, ngo nta nzoga agomba gufata, kandi ngo nta filime  azareba. Ikindi ngo azirinda imibonano mpuzabitsina.


Yakomeje avuga ko asaba Imana izo gahunda ze zikazagenda uko abyifuza. Ati; " Mu Mana bibe bityo!"


Yasoje ubutumwa bwe ashimira abakunzi be batandukanye.


Ibi bibaye nyuma yaho Kanye West (Ye) yahagaritswe kuri Twitter mu kwezi gushize nyuma yo gushinjwa na Twitter kurwanya Abayahudi. Nyuma yuko urubuga rwa Twitter ruguzwe n'umuherwe Elon Musk, amakuru yasakaye ku Isi ko Kanye yongeye guhabwa rugari kuri urwo rubuga.    


 Konte yiswe Repubulika Iharanira Kurwanya Trumpism yabajije umuyobozi mushya wa Twitter, Elon Musk impamvu yagaruye konte ya Kanye kuri Twitter.
Musk akaba inshuti y'inyenyeri y' injyana ya rap itavugwaho rumwe, yabwiye Kanye ko konti ye yagaruwe. Ibyo Kanye ashinjwa n'iyo miryango itandukanye, Musk yabiteye utwatsi.


Uwahoze ari umugore wa West, Kim Kardashian, aherutse kugaragara avuga ko atemera ubutumwa bwe bwo kurwanya Abayahudi. Ni nyuma yaho Kanye yifashishije imbuga nkoranyambaga atambutsa imvugo z' urwango.


Kanye West akaba afitanye abana bane n' uwahoze ari umugore we Kim Kardashian ari bo; North, Saint, Chicago na Psalm. Nyuma yo gutandukana, Kanye yatangiye kuvuga amagambo ataboneye.

Kim Kardashian yagiye ayamaganira kure. Izo mvugo zatumye amwe mu makompanyi yamamarizaga batandukana, umutungo we wararindimutse ava mu batunze miliyari, yisanga mu batunze miliyoni z' amadolari y' Abanyamerika.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.