Impano ye ni nka Zahabu! Umuramyi Elie wo kwitegwa

Uko bwije n'uko bukeye abanyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bagenda bigaragaza. Ubu uwo twakubwira ni Elie, uyu afite impano idasanzwe yo kuzageza kure umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Apr 28, 2023 - 11:41
Apr 28, 2023 - 11:50
 0
Impano ye ni nka Zahabu! Umuramyi Elie wo kwitegwa
Uyu Tunguhore Elie afite impano idasanzwe mu kwandika ndetse no kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, (photo; Elie)

Uyu munsi umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ugeze ku rwego rushimishije. Ni na ko uri kuzamura impano zitandukanye. Thefacts.rw yagiranye ikiganiro kigufi n'umuramyi witwa Tunguhore Elie, afite intumbero idasanzwe yo kugeza kure umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2020 ariko n'ubundi yarasanzwe aririmba muri kolari ndetse afasha n'abandi bahanzi mu kubandikira indirimbo.

Umuramyi Tunguhore Elie winjiranye mu muziki indirimbo zitari nke, yahishuye ko ari Umudivantiste w'Umunsi wa Karindwi, kuririmba muri korari no kwandikira abandi indirimbo ari byo byamubibyemo impano idasanzwe.

Yagize ati;" Ubusanzwe ndi Umudivantiste w' Umunsi wa Karindwi, naririmbaga muri korari ari na ko nandikira abandi indirimbo. Mu mwaka wa 2020, nafashe umwanzuro wo kwandika indirimbo zange nkanaziririmba. Ubwo nyine nahisemo kuririmba ku giti cyange kugira ngo nkore umuziki mwiza uvuguruye, kandi ubutumwa bwiza bugere kure."

Tunguhore Elie ufite indirimbo nyinshi, akaba atumurikiye indirimbo yamaze gukorera amashusho (video), bigaragara ko yakoranywe ubuhanga, na yo itanga ubutumwa bwiza cyane.

Yayikomojeho maze agira ati;" Iyi ndirimbo yange harimo inkuru nziza y'agakiza, igaragaza ko twaherewe agakiza ku buntu kandi ko twaguzwe amaraso y'agaciro ntagereranywa, bityo dukwiye kuba abana b' Imana batiganda mu ivugabutumwa dukora tukagira Imana iya mbere muri byose."

Ni umuramyi ufite umwihariko

Yabwiye Thefacts.rw ko umwihariko we ari ugutinyuka ibyiza byose abandi batinye akagira inama n'abandi abahamiriza ko Umwami Yesu agira neza. 

Yakomeje avuga ko ari ugukangura abandi ngo baze baririmbe indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko mu Mana hari byose.

Abifatanya no gukora akazi k' ubuveterineri

Yavuze ko akora akazi k'ubuveterineri, ibintu bimushimisha cyane kuko ngo bimufasha gukora umuziki we; mu byaremye ni ho akura imyandikire myiza imufasha gukora indirimbo neza.

Ngo ntabamureberera inyungu mu muziki arabona

Nta muterankunga arabona, aracyirwariza gusa ngo arashima Imana. Yagize ati;" Ntawe ufasha ndabona gusa mu bibaho byose tugomba gushima Imana kandi tugatwaza gitwari kugira ngo dukore Umurimo w' Imana neza."

Tunguhore Elie yashimiye abakunzi (abafana) be bakomeje kumushyigikira, akabasaba gukomeza gushyiramo agatege mu gukangurira abandi kumva ibihangano bye. Ngo basura kandi n'imbuga zicuruza umuziki bakumva ibihango bye bakanabisangiza abandi.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.