Abanyeshuri bashyiriweho imodoka zizabageza kuri Canal Olympia mu gitaramo

iki gitaramo kizabera kuri Canal Olympia kizitabirwa n'ibyamamare, bamwe mu bahanzi bagezweho ndetse n'abamenyerewe.

Jul 18, 2022 - 15:42
Jul 19, 2022 - 07:31
 0
Abanyeshuri bashyiriweho imodoka zizabageza kuri Canal Olympia mu gitaramo

Umuhanzikazi Marina umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda, yongewe ku rutonde rw'abahanzi bazaririmba mu gitaramo kiswe "Rwanda Rebirth Celebration Concert", kizabera kuri Canal Olympia, kizaririmbamo abarimo The Ben, Bwiza, Kenny Sol, Chris Eazy, Bushali n'abandi.


Iki gitaramo kitezwe ku itariki ya 6 Kanama 2022, kizayoborwa na Anita Pendo afatanyije na MC Tino. Ni mu gihe abazagicurangamo ari DJ Toxxyk afatanyije n'itsinda ry'abakobwa bashya ariko bagezweho muri uyu mwuga ari bo: DJ Higa na DJ Rusamu.


Ku bazagura amatike mbere, bazishyura ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, mu gihe mu myanya y'icyubahiro bazishyura ibihumbi 20Frw. 


Usibye kuba abazishyura mbere bazishyura makeya ugereranyije n'abazagurira amatike ku muryango, abo mu ntara bazishyura mbere, bashyiriweho imodoka z'ubuntu zizabatwara zikabageza aho igitaramo kizabera ndetse zikaza no kubacyura igitaramo kirangiye.


Rwigema Gedeon uri mu bari gutegura iki gitaramo yagize ati: "Abazagura amatike mbere aho bazaba bari hose mu gihugu, mu mafaranga bazaba bishyuye, bashyiriweho imodoka zizabakura mu ntara ndetse zikaza no kubacyura."


Abanyeshuri bari mu mugi wa Kigali na bo bahawe amahirwe, aho umunyeshuri asabwa kwishyura ibihumbi 5Frw. Abanyeshuri na bo bashyiriweho imodoka zizabakura aho bari ku buntu zikabageza aho igitaramo kizabera ndetse zikaza no kubacyura kirangiye.


Muri rusange, abazatwarwa n'imodoka bashyiriweho, amatike yabo azajya asuzumwa mbere, baze kugera ahabera igitaramo bahita basakwa binjira.


Abazagurira amatike ku muryango, mu myanya isanzwe bazishyura ibihumbi 30Frw, mu gihe mu myanya y'icyubahiro bazishyura ibihumbi 50Frw.

The Ben utegerejwe muri iki gitaramo, azakitabira nyuma yo kwitabira ikindi afite muri Suede cyo ku itariki 30 Nyakanga 2022.