Abagiye gutangira ibizamini bya Leta barakabakaba ibihumbi 430

Abanyeshuri 429,151 mu mashuri abanza n'ayisumbuye biteguye gukora ibizamini bya Leta aho abasoza amashuri abanza batangira kuri uyu wa mbere 18 Nyakanga 2022.

Jul 18, 2022 - 07:51
Jul 18, 2022 - 09:23
 0
Abagiye gutangira ibizamini bya Leta barakabakaba ibihumbi 430

Ni ibizamini bizakorwa n’abanyeshuri basoza amashuri abanza (P6), abasoza icyiciro rusange(S3), n’abasoza amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange(S6), inderabarezi(TTC) n’imyuga(TVET).

Ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2022, nibwo Ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyatangaje ko cyatangiye igikorwa cyo kugeza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, mu turere twose tw’igihugu.

Ni imyiteguro irimo gukorwa kugira ngo ibizamini mu mashuri abanza bizatangire gukorwa kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, bizarangire ku wa 20 Nyakanga 2022.

Ni mu gihe ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bizatangira ku wa 26 Nyakanga bikazasozwa ku itariki 2 Kanama. Ni mu gihe ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bikazaba hagati ya tariki 26 Nyakanga - 5 Kanama.

Mu mashuri y’inderabarezi (TTC), ibizamini bizakorwa kuva kuri 26 Nyakanga - 3 Kanama, mu gihe ibizamini byanditse ku biga imyuga n’ubumenyingiro bizakorwa kuva kuwa 26 Nyakanga - 5 Kanama 2022.

Umuyobozi mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, kuri uyu wa Gatandatu yabwiye RBA ko imyiteguro imeze neza.

Yagize ati:"Nk’aho mvugira aha, ibizamini bisoza amashuri abanza bizaba ku wa Mbere byamaze gushyikirizwa uturere, twabitwaye ejo. Amakuru dufite ni uko byose mu turere byamaze kugerayo, uyu munsi rero igikurikiraho ni uko ibyo bizamini bitandukanye bijyanwa mu mashuri bizakorerwamo, hanyuma ejo hakazaba inama zibanziriza ibizamini ku bantu bose bazabikoramo."

"Mu mashuri yisumbuye nabyo birateguye ku buryo turateganya ko kuri 23 (Nyakanga) nibwo nabyo tuzabyohereza mu turere, kandi nabyo bimeze neza, ni iminsi gusa ibura, naho ubundi turiteguye."

Muri rusange uyu mwaka, abanyeshuri biyandikishije ko bazakora ibizamini bisoza amashuri abanza ni 229,859, bagabanyutseho 9.7% ugereranyije n’umwaka ushize.

Mu cyiciro rusange abiyandikishije ni 127,869 aho biyongereyeho 4.2%, mu mwaka wa Gatandatu usoza amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange baba 47,579, aho bagabanyutseho 3.2%.

Mu myuga n’ubumenyi ngiro hazakora abanyeshuri 21,338 bagabanyutseho 5.9%, mu gihe mu mashuri y’inderabarezi ari abanyeshuri 2906, bagabanyutseho 2.1% ugereranyije n’umwaka ushize.

Abanyeshuri bitezweho umusaruro ushimishije muri uyu mwaka kuko bagize ukwitegura kandi n'amasomo yasojwe ku gihe.