Depite Frank Habineza yamaganye ibyatangajwe na Perezida Kagame

Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda Dr Frank Habineza yavuze ko adashyigikiye ibiherutse gutangazwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko ashaka kuzongera kwiyamamaza mu myaka 20 iri imbere.

Jul 11, 2022 - 12:50
Jul 12, 2022 - 13:12
 0
Depite Frank Habineza yamaganye ibyatangajwe na Perezida Kagame

Ibi Dr Frank Habineza yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, aho yabajijwe icyo nk’ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi bavuga nyuma y’ibyatangajwe na Perezida Kagame mu Kiganiro yagiranye n’Igitangazamakuru France 24, aho yavuze ko yifuza gukomeza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka 20 iri imbere.

Muri iki Kiganiro Umunyamakuru Marc Perelman abaza Perezida Kagame niba yiteguye gukomeza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, yasubije agira ati:” Nzongera ndebe ko nakwiyamamaza mu kindi gihe cy’imyaka 20, nta kibazo na kimwe mbifiteho… Amatora arebana n’abaturage bahitamo uwo bashaka”.

Depite Frank Habineza avuga ko adashyigikiye uyu mugambi, cyane ko ngo ushobora gutuma hongera kuvugururwa itegekonshinga ry’u Rwanda, cyane ko ngo n’ubundi ryavuguruwe ishyaka DGPR ritabyifuje.

Yagize ati: Icyo bivuze niba yiteguye kwiyamamaza muri iyi myaka bivuze ko hazongera kuvugururwa itegeko nshinga. Murabizi ko tutari dushyigikiye ko itegekonshinga rihinduka, iyo rihindutse bishobora guteza imvururu”.

Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemerera Perezida Kagame kwiyamamariza manda 2 z’imyaka 5, bivuze ko zishobora kurangira mu mwaka wa 2034. Mu gihe abaturage baba babyifuje, Perezida Kagame avuga ko yiteguye kubemerera kongera kuri iyi myaka indi 10 ikaba 20, ibintu byakorwa ari uko hongeye kuvugururwa itegekonshinga muri kamarampaka.

safari Garcon Multiskilled Journalist