Impamvu zizatuma utandukana n'umukunzi wawe

Dore amakosa 5 ugomba kuzirikana kugira ngo utazatandukana n'umukunzi wawe

Jan 9, 2023 - 21:29
Jan 9, 2023 - 21:30
 1
Impamvu zizatuma utandukana n'umukunzi wawe


Buri muntu wese aba yifuza guhorana n'umuntu ukwiye kandi yihebeye muri ubu buzima bw'isi bubamo byinshi binyuranye.

Muri iki gihe ubushakashatsi bugaragaza ko hafi 40 na 50% y'abantu bakoze ubukwe muri Amerika amaherezo arangirana no gutandukana.

Nyamara batandukana buri umwe mu mubabaro ukomeye cyane kuko buri wese aba yarumvaga agiye kubona ibyishimo byagahebuzo byuwo yihebeye.

Twifashije ikinyamakuru Psychology today  dore zimwe mu mpamvu zigaragazwa zituma abantu batandukana.
                  1.  Kutizerana hagati y'abakundana

Gutakariza  ikizere cyangwa kutizera uwo muri mu rukundo  nimwe mu mpamvu nyamukuru zituma abari mu rukundo ruhagarara.

Ibibazo byo kutizerana bishobora kugaragara mu buryo butandukanye, nk'ishyari, kwirakaza bidafite ishingiro, amarangamutima make igihe uri kumwe n'umukunzi wawe, gucana inyuma n'ibindi binyuranye. 
                               2. Intego zitandukanye

Ku mwanya wa kabiri w'impamvu zituma abantu bashakanye cyangwa abari mu rukundo batandukana ni ukuba buri wese afite intego mu buzima zinyuranye nizamugenzi we.

Ubundi mubusanzwe ibintu bikunze guhuza abantu babiri mu gutangira umubano wabo, harimo  gukururwa na mu genzi wawe( physical attraction),ikindi gituma umubano utangira hagati y'abantu babiri nk'uko tubikesha iki kinyamakuru ni inyungu rusange(common interest).

Akenshi ibi muba mwaragendeyeho mukundana usanga ku kigero kinini bitandukanye nukuri ku buzima bwa buri munsi abantu birirwamo.

Abahanga mu mibanire y'abantu bagira inama abari mu rukundo gutandukanya "icyo ushaka wowe ubwawe nk'umuntu umwe nicyo mushaka nk'abantu muri muri mu rukundo."
Iyo ubashije gutandukanya icyo "nshaka" nicyo "dushaka" ntakabuza urambana nuwo muri mu rukundo.


Ibi mukaba mubinyuza mukuganira mu gihe buri wese avuga intego ze n'ibyifuzo bye , mwarangiza mukabihuza ntawe utsimbaraye kubye.

                3. Impinduka zinyuranye mu buzima


Aba bashakashatsi bagaragaza ko iyo uwo muri mu mubano ahora azamuka mu ntera, urugero nko mu kazi, mu gihe kurundi ruhande mugenzi we atazamuka akaguma ahantu hamwe, ibi bishobora kuba isoko yo gutandukana.

Iyo umwe muri mwe ahora atera imbere rimwenarimwe hatangira kuza amakimbirane hagati yanyu,uwazamutse ikibaza impamvu mu genzi we nawe adatera intambwe no ajye imbere mu gihe uhora ahantu hamwe  nawe aterwa ipfunwe nuko nta mpinduka zimubaho.


Mu gihe mugeze muri ibi bihe mugirwa inama yo kwibuka agaciro ka buri umwe kuko ibyo uba warageze muba mwari kumwe kandi aho bishoboka ukamuzamura nawe akareka kuba ahantu hamwe. 

                 4. Ibibazo by'itumanaho

Iyi ni impamvu ikomeye ubushakashatsi bwinshi bwerekanye ko itumanaho hagati yabashakanye iyo rikozwe neza rituma urukundo ruramba kandi nanone iyo itumanaho ribuze urukundo ruhita rucumbagira.

Nituvaga itumanaho wumve kutabonera umwanya uwo muri mu mubano. Birazwi cyane ko iyo umubano w'abakunda iyo bagitangira ko guhamagarana n'ubutumwa bugufi biba ari ibya buri kanya. 


Niba rero umuntu yaragukunze ntibiba bivuze ko ugiye gutangira kujya umuvugisha gake,ahubwo biba ari cyo gihe cyo guha umukunzi wawe umwanya munini.

                                5.Ibibazo by'amafaranga

Ubushakashatsi bugaragaza ko umubano w'abantu babiri iyo harimo ikinyuranyo gikabije cyane cy'amafaranga, ni ukuvuga umwe muri bo afite amafaranga menshi haba hari amahirwe yo gutandukana.

Gusa kurundi ruhande ntago abantu bareka gushaka kugira ngo batazahura n'ibibazo by'amafaranga mu rugo rwabo. 

Nina ko kandi abashakashatsi bavuga ko uko biri kose amafaranga agomba kuba ahari mu mubano wa babiri kuko birazwi neza ko amafaranga akemura  bimwe mubyo dukeneye cyane mubitekerezo byacu nk'abantu.

Amafaranga mu mubano w'abantu  Physchology today igaragaza ko yongera kwizerana, umutekano,  imbaraga, ndetse no kugira ibyo ugenzura.