Uburyo bwiza bwo gusaba imbabazi igihe wababaje umuntu mukundana.

Ni kenshi dukosa tukababaza abo dukunda tukihutira gusaba imbabazi nyamara rimwe na rimwe tukazisaba mu gihe kidakwiye. Ese igihe gikwiye cyo gusaba imbabazi ni ikihe? niba wibaza nkanjye reka turebere hamwe ni gute wasaba imbabazi mu gihe wababaje umukunzi wawe.

Jul 10, 2022 - 20:53
 0
Uburyo bwiza bwo gusaba imbabazi igihe wababaje umuntu mukundana.

Ushobora kuba usomye umutwe wiyi nkuru, ugatekereza uti ko buri wese asanzwe akosa agasaba imbabazi ubwo iyi nkuru hari icyo imaze?. siko biri.

Mu buzima harigihe ugeramo ukumva kubwira umuntu uti "mbabarira" bidahagije.

Abantu tubana nabo umunsi ku munsi, abavandimwe bacu, inshuti n'umuryango muri rusange baba ari abantu bacu ba hafi tuba tutifuza kubabaza, ariko harigihe twisanga byabaye tukababaza abo dukunda. Iyo bikubayeho uritonda ukabanza ugaturisha umutima, noneho  ugatera intambwe yambere ukabegera ugasaba imbabazi. Ese wibaza uburyo bishobora kongerera ubukana ikosa wakoze, uramutse usabye imbabazi uhubutse ndetse ugifite n'uburakare? 

Niyo mpamvu ukwiye kumenya uburyo bwiza bwo gusaba imbabazi.

Mugihe wababaje umukunzi wawe, ugomba kubanza ukitonda ukamenya uburemere bw'ikosa wakoze ndetse ukamenya ngo umukunzi wawe yababaye bingana iki bityo ukamenya imbabazi usaba uko zingana.

Twaguhitiyemo ibintu bitatu ukwiye kwitondera usaba imbabazi umukunzi wawe mu gihe wamubabaje.

1. Wihubuka

Mu busanzwe ikiremwa muntu cyihutira Kwaka imbabazi mugihe habaye ikosa. Nti twavugo ko ubu buryo ari bubi ariko bitewe nikosa iryariryo. urugero wenda tuvuge uhuye n'umuntu warangaye uramugonze ibyo afite biratakara, icyo gihe ushobora guhita usaba imbabazi unamufasha gutoragura ibyatakaye, ariko iyo ari ikosa riremereye biba byiza gutegereza.

Iyo wisanze wababaje umukunzi wawe, icyambere wirinda guhubuka, ukamuha umwanya, ukamutega amatwi, ukamenya icyamubabaje. aho niho umenya uburyo uza gusaba imbabazi binyuze umutima we, maze ukabasha gukiza ibikomere wamuteye.

2. Tegura ibyo ugiye kuvuga

umaze kumutega amatwi, wamaze kumenya icyamubabaje. Noneho ubu nicyo gihe cyo gutegura  uburyo uri busabemo imbabazi. Fata umwanya utuze utekereze neza ibyo uri buze kuvuga nibibangombwa ubyandike ahantu, ushake umuntu wizeye wisanzuraho abanze abicishemo amaso. ibi bigufasha gutegura neza uburyo uri buze gusaba imbabazi, umukunzi wawe akabona ko koko wicuza kuba waramubabaje.

3. Emera amakosa wakoze

Mbere yo gusaba imbabazi ugomba kubanza ukemera ikosa wakoze. Kwemera ikosa wakoze bigaragaza  ko koko ubyicuza kandi witeguye guhinduka bityo nawe bikamworohera kugaragaza amarangamutima ye.