South Sudan: Ntibisanzwe! Abagabo bafata ku ngufu abakobwa kugira ngo babane na bo

Amakuru ava mu majyepfo ya Sudan avuga ko umuco wabo wihariye, aho abagabo bafata abakobwa ku ngufu kugira ngo babane na bo!

Jul 9, 2022 - 21:17
Jul 12, 2022 - 13:35
 0
South Sudan: Ntibisanzwe! Abagabo bafata ku ngufu abakobwa kugira ngo babane na bo

Umwanditsi: Kamuzinzi William

Muri Sudani y'epfo, abaturage bahatuye bo mu bwoko bwa Latuka na Otuho, iyo umugabo/ umusore abonye umukobwa akumva aramukunze, ashaka kubana na we, amufata ku ngufu abifashijwemo n'abandi bagabo, aho batega umukobwa (ambush) agashiduka bamuguye gitumo maze bakamufungira iw'uwamufashe, hanyuma akazajya kwirega kwa sebukwe ko yatwaye umukobwa wabo.

Ahantu henshi abatuye agace runaka ubasangana imico n'imigenzo bitandukanye aho usanga habaho imihango yo gusaba umukobwa, ariko aba batuye muri Sudani y'epfo bo barihariye, umusore afata ku ngufu umukobwa maze nyuma yaho, akajyana n'umwe mubagize umuryango we mukuru bakajya kwirega. Iyo se w'umukobwa yemeye ko uwo musore abana n'umukobwa we, afata inkoni maze agakubita umukwe we. Ibi bikorwa mu rwego rwo kureba niba umusore ashobora kwitangira uwo yakunze ndetse n'urukundo rwe. Naho iyo se w'umukobwa atanyuzwe no kuba umukobwa we yabana n'uwo musore, aramwihorera. Umusore iyo ashatse agera mu rugo akarekura umukobwa agasubira iwabo cyangwa akamugumana bakabana nta kindi yitayeho. 

Aba baturage bo mu bwoko bwa Lutuka na Otuho, batuye mu misozi ya Sudani y'epfo, ahanini batunzwe n'ubworozi bw'amatungo magufi aho ubasangana amashyo y'ihene n'intama. Ubuzima bw'aba baturage kandi nanone bushingiye ku buhinzi bw'imyaka itandukanye nk'ubunyobwa, amasaka, ibigori ndetse n'ibindi bihingwa ngandurarugo nk'ibikoro, ibijumba n'amateke.

Umukobwa bamutwara nta gitangira! 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.