Donald Trump yijeje abantu amafunguro birangira atayabahaye

Uwahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Donald Trump yinjiye muri imwe muri restora zo mu mujyi wa Miami, yizeza abantu ko agiye kubagusha ivutu ariko agenda nta n'umwe aguriye.

Jun 17, 2023 - 08:57
Jun 17, 2023 - 09:05
 0
Donald Trump yijeje abantu amafunguro birangira atayabahaye
Donald Trump wabaye Perezida w'Amerika kuva muri 2017 kugeza muri 2021, (photo;Internet)

Donald Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika manda imwe kuva muri 2017 kugeza 2021 yagaragaye i Miami ku wa Kabiri w'icyi cyumweru, ageze kuri imwe muri restora zaho izwi nka Cuban Restaurant arahagarara. Yahise ayinjiramo abwira abayoboke be ko bagiye gufata amafunguro y'ubuntu. Yasohotse nta n'umwe aguriye, abasigira inzara.

Igitangazamakuru Miami New Times, cyanditse ko Trump amaze kugera muri iyi restora yakirijwe amashyi menshi cyane bamwe banamwifuriza kugira umunsi mwiza w'amavuko ye, dore ko yujuje imyaka 77, ku wa Gatatu w'icyi cyumweru, 14 Kamena. Byaramurenze na we aravuga ngo amafunguro kuri buri wese uri hano. Abarimo bizeye ko bagiye kugurirwa na Donald Trump ariko bikarangira adashyize mu bikorwa ibyo yabijeje.

Icyo gikorwa kandi cyinubiwe n'abatari bake bahamya ko abasigiye inzara.

Abari hafi aho, babwiye TMZ ko Donald Trump we yafashe amafunguro agahita yigendera, adatumirije abayoboke be. Na bo kandi ntawitumirije.

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika wa 45,( photo; Getty image)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.