Ukraine yasutsweho misile zirenga 110 zisiga ijwi

U Burusiya bwakoze igitero karahabutaka cyo kwihorera kuri Ukraine, aho imigi irenga umunani yamishweho misile zikomeye, amagana ahasiga ubuzima.

Dec 29, 2023 - 12:04
Dec 29, 2023 - 12:16
 0
Ukraine yasutsweho misile zirenga 110 zisiga ijwi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023, u Burusiya bwakoze igitero karahabutaka cyo kwihorera kuri Ukraine iheruka gusandaza ubwato bwabo rutura mu nyanja y'umukara.

Iki n'igitero cyakoreshejwemo misile zirenga 110 zirimo iza Hyposonic zisiga ijwi, nk'uko byemejwe na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky. Uretse misile za Hyposonic zisiga ijwi zakoreshejwe, harimo kandi iza ballistic, iza Cruise ndetse n'izindi z'ubukana bwo ku rwego rwo hejuru. 

Izi misile zikaba zashumitse imigi myinshi muri Ukraine irimo: Umurwa mukuru Kyiv, Lviv, Dnipro Kharkiv, Odesa ndetse n'indi myinshi ikomeye kandi migari muri Ukraine. 

U Burusiya bwakoze ibitero bikomeye mu migi irenze umunani ya Ukraine 

Ibinyamakuru byo muri Ukraine  birimo The Kyiv Independent biremeza ko abantu bane bapfuye muri Dnipro, babiri muri Odessa, umwe muri Kyiv no muri Lviv. Biratangazwa ko kandi abarenga 20 bakomeretse cyane mu mugi ya Kyiv, Kharkiv na Lviv.

Ni mu gihe ibitero birenze 20 by'Abarusiya byangije ibitaro n'ibindi bikorwamezo, birimo inganda muri Kharkiv. Ibi bikaba byatangajwe na Meya Ihor Terekhov.

Vitaliy Klitschko Meya wa Kyiv yanditse kuri Telegram ko inzira zica munsi y'ubutaka mu murwa Mukuru Kyiv nazo zangiritse. 

Ukraine yasutsweho misile 110 mu migi itandukanye 

Magingo aya, intambara ihanganishije Ukraine igishyikiwe n'u burengerazuba bw'isi, ikaba igiye kumara imyaka ibiri, dore ko u Busiya bwatangije icyo bise ibitero bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine ku wa 24 Gashyantare 2022.

Guhera muri Kamena 2023, Ukraine yatangije ibyo bise ibitero karahabutaka byo kwigaranzura u Burusiya kugira ngo babake ibice bigaruriye muri Ukraine, ariko byaratsinzwe burundu kugera magingo aya, aho Zelenskyy avuga ko ikibazo cyabaye intwaro nkeya. 

Nubwo intambara ikomeje kwangiza byinshi ikanagwamo benshi ku mpande zombi by'umwihariko muri Ukraine, ariko Perezida Zelenskyy yavuze ko Kyiv itazajya mu biganiro by'amahoro na Moscow ingabo zabo zikiri ku butaka bwabo na Perezida Vladimir Putin akiri ku butegetsi.

Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin avuga ko intego zabo muri Ukraine zikomeje kugerwaho 

Ni mu gihe u Burusiya bwo buvuga ko bwiteguye ibiganiro by'amahoro mu gihe Ukraine yaba ibyiteguye, kandi ko ingabo zabo zizaguma ku rugamba muri Ukraine kugera intego zabo batangirijeho intambara muri Ukraine zigezweho, dore ko banemeza ko umunsi ku munsi bazigeraho.

Muri izo ntego bavuga ko batangije intambara muri Ukraine bafite, harimo kwambura intwaro abanazi bashya muri Ukraine, kubakura mu butegetsi, ndetse no kubuza Ukraine kujya mu muryango wo gutabarana mu bya gisirikare wo mu Majyaruguru y'inyanja ya Atlantic wa OTAN.