USA: Perezida Zelenskyy na Biden mu gihirahiro cyo gutsinda u Burusiya

Uruzinduko rwa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky muri USA rugamije gushaka inkunga yo gutsinda u Burusiya rurambanyike mu kizere cyibarirwa ku mashyi.

Dec 12, 2023 - 15:20
Dec 12, 2023 - 15:32
 0
USA: Perezida Zelenskyy na Biden mu gihirahiro cyo gutsinda u Burusiya

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, nibwo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yageze i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika aho none ku wa Kabiri biteganyijwe ko aza guhura na mugenzi we Joe Biden bakaganira ku ntambara  u Burusiya bwashoje kuri Ukraine. 

Zelenskyy agiye muri Amerika mu gihe igisirikare cye cyiri mu gihirahiro, nyuma yo kunanirwa kwigaranzura u Burusiya mu bitero bari bavuze ko bigomba kwirukana u Burusiya ku butaka bwose bwa Ukraine.

Ibitero byo kwigaranzura u Burusiya, bikaba byaratangiye muri Kamena 2023, ariko kugera magingo aya bikaba byaramaze gutsindwa, nkuko na Zelenskyy yabyiyemereye.

Ukraine ivuga ko gutsindwa kwa bino bitero, byaturutse ku kuba inkunga z'Ibihugu by'amahanga zaratinze kuhageza, ndetse ngo n'izindi zemewe ntizihagere. 

Ni mu gihe kandi USA na yo nk'umuterankunga mukuru, nabo kohereza inkunga bikomeje kuba ingutu, dore ko Inteko Nshingamateko, ikomeza kwitambika inkunga yose iba igenewe Ukraine.

Perezida Zelenskyy yagiriye uruzinduko muri USA rugamije gushaka inkunga ya gisirikare 

Mu rugendo rwa Zelenskyy kuri iyi nshuro, ibitangazamakuru byo muri Amerika, bikaba byandika ko nta kindi baganira ho, uretse ku kuba USA zatanga inkunga ya gisirikare kuri Ukraine yisumbuye.

Uru rukaba ari urugendo rwa Gatatu Perezida Zelenskyy agiriye muri Amerika guhera u Burusiya bwatangiza ibitero bidasanzwe bya gisirikare ku gihugu cye ku wa 24 Gashyantare 2022.

Magingo aya ku mirongo y'urugamba, ingabo z'u ziri mu bice byo muri Donbass mu Ntara za Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporozhye, aho ibi bice byarangije kwemeza ko byabaye iby'u Burusiya.

Ingabo za Ukraine, buri gihe zikaba zirwana zishaka kwirukana iz'Abarusiya muri ibi bice, ariko ibi bisa nk'aho bizagorana bitewe n'ubwirinzi Abarusiya bubatse. Kuri ubu, Ukraine iba igaba ibitero ishaka gusenya ubwo bwirinzi, Abarusiya nabo bakagaba ibitero baturutse aho.

Kugeza ubu intambara ikaba yarakwamiye ahantu hamwe nk'uko abasesenguzi mu bya gisirikare babyemeza, ariko kandi n'Umugaba w'Ingabo za Ukraine Valerii Zaluzhnyi nawe akaba aheruka kuvuga ko intambara yaheze ahantu hamwe ibyamuhanganishije na Zelenskyy, avuga ko ibyo ari uguca intege abasirikare bari ku rugamba.